2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Abacururiza ibiribwa hafi ya CIMERWA bubakiwe isoko rigezweho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 11:45:00

 
Share on:
 
Yasuwe:37
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Abagore 168 n’abagabo 2 bibumbiye muri koperative ‘Dushyigikirane’ isanzwe icururiza ibiribwa hafi y’uruganda rwa CIMERWA mu kagari ka Shara, mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi, barishimira ko nyuma y’imyaka irenga 15 bacururiza munsi y’ibiti bubakiwe isoko ryiza bagiye gukoreramo.

JPEG - 312 kb
Isoko abaturage bahawe ryuzuye ritwaye arenga 57.000.000 (Foto Bahuwiyongera S)

Iri soko bubakiwe n’uruganda rwa CIMERWA ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda 57.000.000 rikaba ririmo ibitanda 184, aho igitanda kimwe gishobora gukoreraho abantu 2 cyangwa 3, rikagira ubwiherero n’aho kumena imyanda, ku buryo ngo rikuye mu bwigunge aba bacuruzi bavuga ko bari bamaze imyaka irenga 15 mu ruzerero.

Mukamunana Appoline, umuyobozi w’iyi koperative, yabwiye Imvaho Nshya ko babanje gucururiza mu biti by’amavoka biri hafi ya CIMERWA ari abagore barenga 50, bacuruza ibiribwa hafi ya byose bikenerwa n’abakozi ba CIMERWA n’abaturiye aho ngaho kuko nta rindi soko rihaba.

Ngo baje kuhimurwa bazanwa mu bindi biti biri hafi y’umuhanda ku ruganda, ariko kuko hari mu ikorosi imodoka zikajya zishaka kubagonga barangariye mu gucuruza, hakaba hari n’ivumbi ryinshi imodoka ziza gutwara umucanga zatumuraga cyangwa urwondo mu bihe by’imvura, na ho baza kuhimurwa, aho bajyanywe na ho basanga ntihashobotse barahimurwa ubwo bubakaga umuhanda wa kaburimbo, bajyanwa aho iri soko ryaje kubakwa.

Yagize ati “Twakomeje kugaragaza akababaro kacu uruganda n’ubuyobozi bw’akarere baratwumva, uruganda rutwubakira iri soko rishimishije, tukaba tutazongera kwicwa n’imvura n’izuba ukundi, ivumbi n’icyondo ntibizongera kutugerera mu biribwa, cyane cyane imboga n’imbuto.

Ibi byose tubikesha umutekano dufite n’imiyoborere myiza ituma hari byinshi bigerwaho impande zose z’igihugu, natwe tukazaricungira umutekano,
tukazarisukura, kandi twongere amasaha yo gukora kuko ubundi twatangiraga gukora saa cyenda z’amanywa hakaba n’igihe imvura itubujije tugataha tudacuruje, ariko ubu tugiye kujya dutangira mu gitondo kugeza nimugoroba buri munsi ku buryo amafaranga twabonaga azikuba inshuro nibura 3.”

Byanishimiwe n’abaguzi bavuga ko bajyaga bagura ibicuruzwa byumagaye bitanasukuye kubera kurambikwa hasi cyangwa ku dutanda tudashobotse, ariko ko ubu bagiye kujya bahahira ahameze neza, banahaha ibimeze neza bikazanatuma baba benshi kuko nk’ifu hari igihe yabaga yagiyemo ivumbi n’amababi y’ibiti ariko ngo ntibizongera.

Ubwo ryafungurwaga ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa CIMERWA Bekhi Mthembu, yavuze ko CIMERWA izakomeza kwita ku mibereho myiza y’abayituriye kuko n’ubundi imaze gufasha amakoperative 10 ayituriye kwiteza imbere, arimo ay’ubuhinzi, ubudozi n’andi, abasaba kugira ibyabo ibikorwaremezo ibaha, bakabifata neza bakabicungira umutekano.

Yagize ati “Kimwe mu byifuzo kandi dushyiramo ingufu cyane ni uko tugomba gukora ku buryo dufasha abaturage b’aho dukorera kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke kandi buhinduke bugana aheza, tukabasaba gufata neza ibyo muhabwa kugira ngo tuzabone uko tubaha n’ibindi bibateza imbere.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harelimana Frédéric, yashimiye CIMERWA nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’akarere uburyo ibafasha mu kuzamura imibereho y’abatuye aka karere, cyane cyane abayituriye, akavuga ko uretse gutanga sima ngo abanyarwanda bose bubake bature aheza, uru ruganda runabafasha mu mibereho myiza y’abaturage, asaba abaturage gufata neza ibyo begerezwa byose kugira ngo barusheho kubaho neza.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE