2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Harafatwa akanya ko kwibuka Mutuyimana ku mukino wa AS Kigali na Rayon Sports

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 09:08:17

 
Share on:
 
Yasuwe:314
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017, ubwo Rayon Sports iza kuba ikina na AS Kigali mu mukino wa kabiri w’irushanwa “Agaciro Football Championship 2017” harafatwa akanya ko kuzirikana nyakwigendera Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports wapfuye.

JPEG - 276.3 kb
Nyakwigendera Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports

Mutuyimana yapfuye mu gitondo cy’ejo hashize ku wa kabiri aguye mu rugo iwe, azize indwara itaramenyekana. Ni nyuma yo gukorana imyitozo na bagenzi be ku wa Mbere batandukana babona ari muzima nk’uko byemejwe na Karekezi Olivier, umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Bamwe mu bakinnyi babanaga na we barimo Ndayishimiye Eric “Bakame” yagize ati “Biragoye kubyakira. Yari umuntu usabana, uzwiho morali, yari umwana mwiza.

Twakoranye imyitozo nta kibazo afite ariko dutungurwa no kumva ko yapfuye’’. Iyi nkuru y’akababaro yaje abakinnyi barimo kwitegura umukino wa AS Kigali, abakinnyi bakaba bifuza gutsinda uyu mukino mu rwego rwo kumwibuka no kumuha agaciro.
FERWAFA, Komite Olempike n’umuryango mugari wa siporo wifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’ikipe ya Rayon Sports aho mu butumwa bwatanzwe na Nzamwita Vincent De Gaule yagize ati “Ndabihanganisha ku bw’inkuru mbi y’umukinnyi wanyu akaba n’uw’ikipe y’igihugu. Imana imuhe iruhuko ridashira’’.

Perezida wa Komite Olempike, Amb Munyabagisha Valens we yagize ati “Mu izina ry’abakunda n’abakora siporo twihanganishije umuryango we, Rayon Sports n’abakunzi ba siporo’’.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Gacinya Chance Denis yabwiye Imvaho Nshya ko ku mukino wo kuri uyu wa Gatatu bafata umunota wo kumwibuka bakanambara udutambaro two kwibuka uyu munyezamu.

Ku bijyanye n’umunsi wo gushyingura nyakwigendera, Gacinya yavuze ko byose ari icyemezo kizafatwa n’umuryango we.

Nyakwigendera Mutuyimana Evariste yavutse tariki ya 20 Mutarama muri 1990. Yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Police FC, Kiyovu ndetse n’ikipe ya Rayon Sports yajemo umwaka ushize avuye muri Sofapaka yo muri Kenya.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE