2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi: Urubyiruko rwiteguye kubyaza umusaruro amashanyarazi rwegerejwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 09:00:18

 
Share on:
 
Yasuwe:195
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe hatarashira amezi 2 santere y’ubucuruzi ya Bweyeye ibonye amashanyarazi, rumwe mu rubyiruko rwo muri uyu murenge ruravuga ko rugiye gukora ibishoboka byose rukayabyaza umusaruro, rukagaruza igihe cyose rwatakaje rutarayabona.

JPEG - 281.1 kb
Mu mezi atarenze 2 uyu murenge ubonye amashanyarazi urubyiruko ruyabonamo icyizere cy’iterambere

Uru rubyiruko, cyane cyane urw’abasore babwiye Imvaho Nshya ko mu myaka ishize bajyaga bazerera hirya no hino mu mijyi itandukanye bashakisha imirimo yababeshaho, abandi bakarangiza kwiga bakaguma aho nta kintu bakora kijyanye n’imyuga ikoresha amashanyarazi, ariko ubu ngo amateka agiye guhinduka.

Umwe muri abo basore yabwiye Imvaho Nshya ko ubu bamwe bagiye gutangira gukora imirimo yo kogosha, abajyaga hirya no hino kwiyogoshesha bose bakazabayoboka, abandi bakaba bagiye gushyira umuriro mu matelefoni kugira ngo babone aya mafaranga, hakaba n’abagiye gusudira ku buryo inzugi zitazongera guturuka za Nyamagabe cyangwa mu Burundi kandi bahari.

Yagize ati “Aya mashanyarazi twari tumeze nk’abayiteguye. Twari tumaze igihe mu bushomeri kandi twarize, bigatuma bamwe mu basore baducika bakajya gushaka imibereho kure bagata ababyeyi, ariko ubu tugiye kubyaza umusaruro aya mahirwe asumba ayandi twahawe na Nyakubahwa Perezida wacu muri uyu mwaka.”

Yunzemo ati “Tugiye gutangira gusudira inzugi zigezweho ntizizongera guturuka i Burundi cyangwa mu karere ka Nyamagabe, nta we uzongera gukora ibilometero ajya kwiyogoshesha cyangwa gushyirisha umuriro w’amashanyarazi muri telefoni, nta n’uzongera kunywa ibidakonje kuko byose tugiye kubikora tukiteza imbere.”

We na bagenzi be bavuga ko muri aya mezi ataragera no kuri 2 bamaranye aya mashanyarazi hari ibyo batangiye gukora, bikaba bigiye kubakura mu bushomeri cyangwa mu gucungira ku buhinzi gusa, abize imyuga na bo bakavuga ko batangiye kwisuganya ngo bashyire mu bikorwa impano zabo zibatunge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Sindayiheba Aphrodis, yabwiye Imvaho Nshya ko urubyiruko rw’abasore rwiteguye gukoresha aya mahirwe rwishakamo ibisubizo, ubuyobozi bukaba bukomeje kurukangurira gushaka icyaruteza imbere kuko uburyo bwo babubonye igisigaye ni ukwishyira hamwe bagakora bakiteza imbere.

Yagize ati “Nta munota n’umwe urubyiruko rwacu ruzatakaza rutabyaje umusaruro aya mahirwe akomeye ubuyobozi bukuru bwacu bubahaye yo kubona amashanyarazi. Twatangiye kuganira na rwo turwereka amahirwe ahari yo kubyaza umusaruro, kandi twizeye ko n’urw’ahandi rugiye gutangira kuza gukorera hano, ibyo kujya gukura inzugi, amadirishya n’ibindi i kantarange bikaba bigiye kuba amateka kuko abasore bacu biteguye kubitugezaho byose bakoresheje aya mashanyarazi.”

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE