2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kenya: Disikuru z’amacakubiri nyuma y’icyemezo cy’Urukiko

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 08:50:23

 
Share on:
 
Yasuwe:3173
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’aho Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rufatiye icyemezo ko amatora ya Perezida yabaye ku ya 08 Kanama 2017 agomba gusubirwamo kuko hari ibyo atubahirije, bamwe mu banyapolitiki bakomeje kugaragarwaho na disikuru zuzuye amagambo y’amacakubiri.

JPEG - 273.8 kb
Kuva Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwatangaza ko amatora ya Perezida azasubirwamo, amagambo mabi y’amacakubiri ngo akomeje kuba menshi cyane

Ibi ngo biteye impungenge abaturage b’iki gihugu mu gihe bitegura kujya mu yandi matora y’umukuru w’igihugu, azahatanamo Uhuru Kenyatta na Raila Odinga, abanyapolitiki batavuga rumwe bityo bikaba byatuma abenegihugu bacikamo ibice bigateza imvururu zikomeye.

Impungenge z’abaturage b’iki gihugu cya Kenya ndetse n’amahanga, nk’uko bitangazwa na RFI, Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa, ngo zishingiye ahanini kuri disikuru yavuzwe na Perezida Uhuru Kenyatta nyuma y’aho Urukiko rw’ikirenga rutangarije ko amatora azasubirwamo. Mu ijambo rye, yavuze ko abacamanza bafashe uwo mwanzuro ngo ari abariganya (escros). Bukeye bwaho, mugenzi we Raila Odinga yise abagize komisiyo y’amatora yigenga ya Kenya ngo ni impyisi.

RFI ati «Nta bwo aya magambo yuzuye ubumara bw’amacakubiri ashingiye ku nzangano n’amacakubiri yavuzwe gusa n’aba bapiganira umwanya wa Perezida muri Kenya. Ahubwo bigaragara no ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage basanzwe babwirana amagambo mabi ashingiye ku macakubiri y’amoko. Baterana amagambo buri ruhande rugambirira ko nibadatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe, bazihora».

Ku itariki ya 11 Nzeri 2017, hari Umudepite n’Umusenateri batawe muri yombi barafungwa kubera ko bakekwaho amacakubiri. Ati «Senateri Johnson Muthama wo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi araregwa kwita Uhuru Kenyatta umusinzi.

Naho intumwa ya rubanda Moses Kuria wo mu ishyaka riri ku butegetsi, ku rukuta rwe rwa Facebook, yahamagariye abaturage b’ahitwa Kiambu guhiga bukware abantu bagera ku 70 000 batoye Raila Odinga». Kiambu, aho ngo ni mu gace kazwi ko higanjemo abakunzi ba Uhuru Kenyatta.

Aya magambo y’urwango, nk’uko RFI ikomeza ibitangaza, Depite Kuriya ngo yayavugiye mu nama atukira mu ruhame Raila Odinga mu rurimi rw’i Kikuyu, ururimi kavukire rwa Kenyatta.

Iti «Ayo magambo y’amacakubiri muri iyi minsi ni menshi cyane. Agaragaza akanibutsa imvuru z’ubwicanyi bwabaye nyuma y’amatora ya Perezida yo mu myaka ya 2007-2008, aho ubwoko bw’Abakikuyu bivugwa ko ari bo benshi muri Kenya batoye Mwai Kibaki, naho Abakalenjine bagatora Raila Odinga».

Icyakora, kuva uwo mudepite avugiye mu ruhame iyo disikuru y’amacakubiri, ishyaka riri ku butegetsi ryahise ritangaza ko ryitandukanyije na we. Komisiyo y’igihugu y’ubumwe no kugarura ibintu mu buryo (NCIC), yahise itangira igikorwa cy’iperereza ku bantu 273 bakekwaho gukwirakwiza amacakubiri. Iyi komisiyo, iratangaza ko abishoye muri ibi bikorwa ngo byikubye inshuro 3 ku byaha byagaragaye mu byumweru 10 bya mbere y’amatora ya Perezida.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE