2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Sitting Volleyball: Ikipe y’igihugu y’abagore ifite intego yo kubona itike y’igikombe cy’isi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 08:43:41

 
Share on:
 
Yasuwe:204
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Uyu munsi

Abagabo
Maroc - Kenya (10h00)
Misiri - RDC (12h00)
Rwanda - Afurika y’Epfo (19h00)
Abagore
Misiri - Kenya (14h00)
Rwanda - RDC (16h00)

Kuva uyu munsi tariki 13 kugeza 17 Nzeri 2017, mu Rwanda harabera imikino y’igikombe cy’Afurika muri Volleyball y’abafite ubumuga “Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships 2017” igamije gushaka itike ya shampiyona y’isi izabera mu Buholandi mu mwaka utaha wa 2018.

JPEG - 317.5 kb
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda mu bagore bafite intego yo kwisubiza igikombe cy’Afurika no kubona itike y’igikombe cy’isi (Foto Bugingo F)

Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri uyu mukino w’abafite ubumuga baratangaza ko bafite intego yo kubona itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships” izabera mu Buholandi muri Nyakanga 2018.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, Nsengiyumva Jean Marie yatangarije Imvaho Nshya ko imyiteguro y’iyi mikino y’Afurika yabaye myiza ndetse ko biteguye no kwitwara neza.

Avuga ko bazakora ibishoboka ngo barwane kuri iki gikombe cy’Afurika begukanye ubwo giheruka gukinwa mu 2015 bityo bikabahesha n’itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi. Ati “Mu myitozo, mu biganiro bagirana hagati yabo, abakinnyi na bo barabizi kandi barabyumva neza ko intego nyamukuru dufite ni iyo kugumana iki gikombe cy’Afurika tugakomeza kuba aba mbere muri Afurika”.

YASABYE ABANYARWANDA KUZA KUBASHYIGIKIRA

Nsengiyumva Jean Marie arakangurira Abanyarwanda kuza ku kibuga bagashyigikira abafite ubumuga kuko na bo bizabatera ishyaka muri iyi mikino bagahagararira igihugu neza. Avuga ko nk’ikipe izaba ikinira mu rugo, umufana ni umuntu ukomeye kuko bamufata nk’umukinnyi wa 7 mu kibuga.

Uyu munsi, iyi kipe y’u Rwanda y’abagore iratangira iyi mikino ihura na RDC kuri Sitade Amahoro i Remera saa kumi z’umugoroba (16h00).

Ku rundi ruhande, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino wa Sitting Volleyball, Gakwaya Eric avuga ko na bo biteguye neza, abakinnyi bameze neza ndetse ko bafite icyizere cyo kwitwara neza muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika.
Iyi kipe y’u Rwanda mu bagabo, iratangira iyi mikino ikina na Afurika y’Epfo mu mukino uza kubera kuri Sitade Amahoro i Remera saa moya (19h00).

Mu mikino y’Afurika iheruka muri 2015 na yo yabereye mu Rwanda, ikipe y’u Rwanda mu bagabo yegukanye umwanya wa kabiri naho mu bagore iza ku mwanya wa mbere.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE