2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyaruguru: Harateganywa kubakwa uruganda rw’icyayi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 06:51:11

 
Share on:
 
Yasuwe:94
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umufatanyabikorwa mu buhinzi bw’icyayi, Unilever arateganya kubaka uruganda rw’icyayi mu karere ka Nyaruguru, kugeza ubu imiryango 800 izimurwa ahazahingwa icyo cyayi ku buso bugari bamaze kubarurirwa imitungo yabo.

JPEG - 444 kb
Ubuhinzi bw’icyayi bukomeje kuzamura imibereho y’abaturage, ndetse n’ubukungu bw’igihugu, inganda zigitunganya nazo ziha akazi benshi

Imiryango isaga 800, ni yo yabaruriwe imitungo ahagiye gukorerwa umushinga mugari w’ubuhinzi bw’icyayi mu karere ka Nyaruguru. Naho Imiryango 228 yo, yubakiwe inzu ku midugudu 2 iri muri ako karere, kandi abenshi bamaze kuzimukiramo.

Umwe mu bagize imiryango 228 mu karere ka Nyaruguru, Niyibizi Narcisse, yimuwe ahagiye guhingwa icyayi n’umufatanyabikorwa Unilever, avuga ko agomba guhabwa amafaranga 1 944 800 y’ingurane, ndetse yashyizwe kuri konti ye.
Urugada ruzubakwa na Unilever mu karere ka Nyaruguru ruzaba rwihariye 25% by’umusaruro w’icyayi mu Rwanda hose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, agaragaza ko imiryango 800 yabaruriwe imitungo ahagiye gukorerwa ubuhinzi bw’icyayi, atari ko yose yamaze guhabwa ingurane y’imitungo yabo ariko ari igikorwa kigikomeza.

Uko umushinga uteye, ni uko umuturage wabaruriwe umutungo yari afite inzu ahazahingwa icyayi, agaciro kayo, amafaranga ikwiye yahereweho mu kumwubakira inzu ku mudugudu wa Gorwe cyangwa uwa Munini, kugira ngo yumve uruhare rwe mu gutura neza. Amafranga abaturage benshi bamaze guhabwa, banakomeje guhabwa, ni ay’ibikorwa n’ubutaka bwabo.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE