2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uburengerazuba: Abahinzi basabwe kwitabira guhuza ubutaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 06:46:41

 
Share on:
 
Yasuwe:50
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abahinzi bo mu Ntara y’Uburengerazuba barakangurirwa kwitabira gahunda yo guhuza ubutaka no kurwanya isuri, kuko ari bwo buryo buzafasha mu kwesa umuhigo wo kongera umusaruro.

JPEG - 256 kb
Abayobozi b’inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi bari bitabiriye inama (Foto Vestine D.)

Ubu butumwa buratangwa n’umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr Ndabamenye Telesphore, mu gihe abaturage biteguye igihembwe cy’ihinga cya 2018 A.

Dr Ndabamenye yibukije abahinzi ko kugira ngo intego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi igerweho, abahinzi bakwiye kubanza kumva neza gahunda yo guhuza ubutaka, ndetse batibagiwe no gukaza ingamba zo kurwanya isuri kuko iyi ntara inafite ibice byinshi by’imisozi.

Yagize ati “Muri rusange intara y’Uburengerazuba mu bijyanye n’ubuhinzi ifite ibihingwa byatoranyijwe bihera kandi bitanga umusaruro, byaba ari ibigori, ingano n’ibirayi, gusa ikagira umwihariko w’imisozi ari naho dukunda kuvuga ngo gahunda yo kurwanya isuri ishyirwemo imbaraga, na gahunda yo guhuza ubutaka kugira ngo bibe byakongera umusaruro”.

Abaturage bo muri iyi ntara baganiriye n’Imvaho Nshya, bemeranya n’uyu muyobozi ko gahunda yo kurwanya isuri no guhuza ubutaka ikwiye gushyirwamo imbaraga, kuko ngo nyuma y’uko batangiye guhinga ku materasi y’indinganire umusaruro wiyongereye ku buryo bugaragara.

Nyirimana Cyprien, yagize ati “Gahunda y’amaterasi idufasha gukoresha ifumbire nkeya, ku mukingo w’amaterasi duteraho ubwatsi bw’amatungo, kandi ukaba unarwanyije isuri ukabona n’umusaruro ushimishije, izo gahunda zo guhuza ubutaka no kurwanya isuri rwose turazisobanukiwe kandi tuzakomeza kuzishyira mu bikorwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, avuga ko bakomeza gushishikariza abaturage kubyaza umusaruro gahunda yo guhuza ubutaka mu buryo bw’amaterasi y’indinganire, kuko bufasha mu kongera umusaruro, gufata ubutaka kandi bikaba n’uburyo bwiza bwo kubona ubwatsi bw’amatungo.

Ibi kandi byanashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin, uvuga ko abantu bakwiye kumenya ko ubuhinzi ari bwo butunze umubare munini w’Abanyarwanda, bityo bakwiye gukoresha uburyo bwose bwo kongera umusaruro, no gufata ubutaka buhingwaho.
Yabwiye abayobozi bari aho ati “Ni twe tureberera abaturage, tubegere tubafashe kandi tubasobanurire, dukorane, duhanahane amakuru dukore nk’ikipe”.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2018 A, mu turere tugize Intara y’Uburegerazuba igihingwa kizibandwaho ahahujwe ubutaka ni ibirayi, ibigori n’ingano.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE