2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubwitabire burazamuka mu gusura ingoro z’umurage w’u Rwanda kubera ingamba zafashwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 06:34:06

 
Share on:
 
Yasuwe:305
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Gusura ingoro z’umurage w’u Rwanda byarorohejwe ku buryo abantu barimo kugenda biyongera umunsi ku munsi.

JPEG - 221.2 kb
Amb. Masozera Robert umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda asobanura ingamba bafashe ko harimo n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Ubwo Imvaho Nshya yaganiraga n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Robert Masozera, yayitangarije ko gahunda ihari ari uko Abanyarwanda basura ingoro z’umurage w’u Rwanda kandi bakabikora babikunze atari uko igiciro cyagabanutse gusa.

Amb. Masozera avuga ko igitekerezo cyo korohereza abantu bifuza gusura ingoro z’umurage w’u Rwanda cyaje nyuma yo kugisha inama no kumva, bagatega amatwi abantu basura ibintu usanga mu ngoro z’umurage w’u Rwanda bifuzaga ko habayeho koroherezwa mu myishyurire byaba byiza.

Nk’uko bimaze kugaragara ko abantu benshi bafite telefoni zigendanwa, ngo muntu ashobora kwishyura akoresheje telefoni ye bigacishwa kuri serivisi z’Irembo. Amb. Masozera avuga ko uburyo bwo kwishyura babushyize mu buryo 2:
Ngo umuntu ashobora kugura itike ikomatanyije, cyangwa kugura itike imuha uburenganzira bwo gusura ingoro z’umurage w’u Rwanda zose uko ari 8 mu gihugu, ushobora se kugura itike ukihitiramo aho uzasura bitewe n’aho uri cyangwa ugiye kwerekeza.

Avuga ko hari uburyo borohereje abantu iyo baje mu matsinda, abana, abanyeshuri cyangwa abanyamahanga.

Amb. Masozera avuga ko aho Abanyarwanda batangiye guhabwa serivisi nshya ziborohereza gusura ingoro z’Umurage w’u Rwanda abantu bagenda biyongera ku bwinshi, akaba ashishikariza Abanyarwanda gusura umutungo kamere kuko iyo bageze ku ngoro z’umurage w’u Rwanda bahita babona ibisobanuro bihagije harimo izindi serivisi zitangwa.

RUTAYISIRE EMILE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE