2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

FARG igeze kuri 98% ku ntego zayo mu burezi-Ruberangeyo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 06:29:07

 
Share on:
 
Yasuwe:237
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi mukuru w’Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (FARG) Ruberangeyo Theophile, asanga hari intambwe yamaze guterwa mu nkunga icyo kigega gitanga mu bijjyanye n’uburezi aho abanyeshuri bamaze gufashwa mu myigire yabo ku gipimo cya 98%.

JPEG - 137.5 kb
Ruberangeyo Theophile, umuyobozi mukuru wa FARG, avuga ko igeze kuri 98% ishyira mu bikorwa intego zayo mu burezi (Foto James R.)

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Ruberangeyo avuga ko kuva icyo kigega cyajyaho mu mwaka wa 1998-1999 FARG yatangiye yishyurira abanyeshuri 24197 mu mashuri yisumbuye, mu gihe muri kaminuza yatangiriye ku bagera 295 kandi benshi bagenda barangiza amasomo yabo.

Kuva mu 1998 kugeza mu mwaka ushize wa 2016, ikigega FARG cyari kimaze kwishyurira amashuri abanyeshuri 105 196 mu mashuri yisumbuye, naho abari bamaze kwishyurirwa kaminuza ni 20 724.

Nk’uko akomeza abisobanura muri iyi myaka 2 iri imbere ikigega FARG kizakomeza guherekeza abanyeshuri 14 799 harimo 589 bari mu mwaka wa nyuma wa 6 w’amashuri yisumbuye, abagera ku 11 865 bo muri kaminuza ndetse na 2 345 bitegura gukurikirana amasomo y’igihe gito (diploma) hatibagiranye n’abarangije amasomo yabo bari mu mirimo itandukanye.

Ruberangeyo atangaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’intego za FARG zirebana n’uburezi zigenda zijya mu buryo kuko hari ibibazo by’abanyeshuri babeshyaga kandi batujuje ibisabwa kugira ngo FARG ibishyurire.

Asobanura ko mu mwaka wa 2010 inzego zitandukanye zirimo FARG, Polisi, AVEGA n’uturere zafashe ingamba zo kwemeza abagomba kwishyurirwa bujuje ibisabwa bityo bituma amarangamutima yagenderwagaho acika ababeshye bavanwa ku rutonde hakurikizwa amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi ndetse ishyiraho n’ibihano.
Avuga ko icyashingiweho cyane ari ukureba niba icyemezo gitangwa na FARG gihura n’icyo mu kigo cy’igihugu cy’indangamuntu hanyuma uwo basangaga bibusanye akavanwa kuri urwo rutonde rw’abagomba kwishyurirwa.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE