2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

BK ni yo yihariye ibikombe mu marushanwa yahuje Banki zo mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-12 07:43:07

 
Share on:
 
Yasuwe:141
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Banki ya Kigali “BK” ni yo yitwaye neza mu mikino yahuje za Banki zo mu Rwanda “Interbank Sports Tournament 2017” aho yegukanye igikombe muri Volleyball, Basketball n’umupira w’amaguru.

JPEG - 371.6 kb
Abakinnyi baza Banki bagaragaje ibyishimo nyuma yo gushyikirizwa ibikombe (Foto Bugingo F)

Iyi mikino yatangiye tariki 02 isozwa ku ya 10 Nzeri 2017, yateguwe n’ihuriro rya za Banki zose zo mu Rwanda “RBA” mu rwego rwo gufasha abakozi ba za Banki mu Rwanda gukora siporo hagamijwe kugira ubuzima bwiza kuko bakora akazi kabasaba guhora bicaye.

Imikino yitabiriwe na Banki 14 muri 17 zibarirwa mu ihuriro ndetse na Banki nkuru y’igihugu “BNR” ahakinwa umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball no koga.

Banki ya Kigali yitwaye neza yegukana igikombe mu mupira w’amaguru itsinze BNR ibitego 5-0. Muri Volleyball naho BK yatwaye igikombe itsinze Ecobank amaseti 3-2 ( 21-25,19-25, 25-16,25-10 na 15-9) naho muri Basketball, BK itwara igikombe itsinze BPR amanota 53 kuri 35.

Ikipe ya I&M Bank ni yo yegukanye igikombe mu mukino wo koga naho AB Bank ihabwa igihembo nk’abagaragaje koroherana mu mikino yose (Fairplay).

Nyuma yo gutanga ibihembo ku makipe yitwaye neza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RBA, Mugwaneza Jacqueline yatangaje ko bishimiye uko imikino yagenze ndetse n’ubwitabire. Ati “Ni ubwa mbere ribaye ariko kuba mu banyamuryango 17 hitabira 14 kongeraho na BNR byaradushimishije”.

Avuga ku marushanwa yagaragaje ko batangiye basa n’abakina byo kwishimisha ariko basanga irushanwa rikomeye kuko hari n’abakoze umwiherero bitegura imikino. Mugwaneza yavuze ko bidatangaje kubona BK yiharira ibikombe kuko basanzwe bakina gusa avuga ko ubutaha bifuza ko bazabona abo bahangana.

Umuyobozi muri BK ushinzwe kwamamaza ibikorwa, Nshuti Thierry yatangaje ko kuba BK yitwaye neza bivuze ikintu kinini. Ati “Bivuze ko tudashishikajwe gusa na serivise duha abakiliya bacu ahubwo tunashishikajwe n’ubuzima bw’abakozi bacu ko nyuma yo gukora cyane baba bakeneye no kumva umubiri wabo ubohotse bishimye”.

Yakomeje avuga ko icyo barushije abandi ari ya mitekerereze yo gutsinda. Ati “Muri BK dufite umuco wo kumva ko icyo dukoze cyose tugomba kugishyiramo imbaraga zacu zose n’ubushake bwose tugamije gutsinda”.

Ubutaha hari gahunda y’uko hakongerwamo imikino ikinwa n’abayobozi ndetse n’abagore kuko byagaragaye ko imikino isaba ingufu batayitabira cyane.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE