2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali:Tekno yatangiye igitaramo atinze ariko kiritabirwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-12 07:38:42

 
Share on:
 
Yasuwe:141
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Nigeria Tekno Miles “Tekno” ubusanzwe witwa Augustine Miles Kelechi, ku ya 10 Nzeri 2017 muri Kigali Conference and Exhibition Village hasanzwe hazwi nka Camp Kigali n’ubwo yatangiye igitaramo atinze abantu barambiwe nticyabuze kwitabirwa cyane.

JPEG - 351.4 kb
Tekno yaririmbiye abantu barishima

Mbere y’uko ajya gutaramira abantu yabanje gufata iminota mike muri Park Inn Hotel yisegura ku itangazamukuru ryari ryamutegereje ryarambiwe.

Uku kwisegura kwe kwaturutse ku kuntu byari byatangajwe ko Tekno yagombaga kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku ya 10 Nzeri 2017 hafi saa mbiri za mu gitondo ariko bamwe mu bagiye kumwakira ntibamubona.

Ukumutegereza kandi kwaje gukomeza amanywa yose Tekno agera kuri hoteli yagiraniyemo ikiganiro n’itangazamakuru mu ma saa mbili z’ijoro.

Mbere yo gutangira ikiganiro yagize ati“Mbanje kubiseguraho mbikuye ku mutima kuko nageze hano ntinze. Byatewe n’uko igitaramo nakoreye i Nairobi cyarangiye mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo bituma mpindura gahunda y’indege yagamboga kunzana”.

Mu ijoro ryo ku ya 9 Nzeri 2017, Tekno ni bwo yari yaraye akoreye igitaramo muri Kenya. Ku rundi ruhande kandi Judo Kanobana umwe mu bari bateguye igitaramo cyiswe “ My 250” Tekno yaririmbyemo na we yabanje kwisegura avuga ku bibazo umuhanzi Tekno yari yagize.

JPEG - 284.5 kb
Abantu bari benshi mu gitaramo

Uko Tekno yataramiye abantu
Saa tanu zirengaho imonota 8 ni bwo Umulisa Ange (umugore wa Dj Pius) wari umusangiza w’amagambo yatangiye kubwira abantu kwitegura Tekno.

Abagombaga gucurangira Tekno bahise batangira kugerageza ibyuma bya muzika saa tanu n’iminota 20 Tekno ahita asesekara ku rubyiniro aririmbaho gato gato zimwe mu ndirimbo ze.

Iyo yahereyeho ni iyitwa “Panya” yakoranye n’itsinda rya Blacket.

Nyuma yo kuririmba iyo ndirimbo yabajije abantu inshuro nyinshi niba bari biteguye gutarama. Ati “Mumeze neza? Mwiteguye gutarama iri joro?”. Abari baje mu gitaramo nabo bamubwiye ko bari biteguye.

Yakurikijeho kuririmba izindi ndirimbo zirimo iyitwa “Where”,”Samantha”, Wash” arongera aririmba iyitwa “Panya” mu buryo burambuye”.

Yabwiye abari bahari ko abakunda cyane ati “ Ndabakunda cyane”.

Izindi ndirimbo yakomeje aririmbira abantu ni iyitwa “Duro” yabanje kumenyekaniraho muri 2015, “ Pana” imaze umwaka isohotse, “Go” akunzweho muri iyi minsi asoreza ku yitwa “Rara” avuga ku kuntu Abanyafurika bagomba guharanira gushora imari mu bihugu byabo.

Abantu bitabiriye igitaramo bamwishimiye cyane kandi umubyigano wari wose buri wese ashaka kureba uko aririmba n’uko abyina.

Ubwo Tekno yari atari yatangira kuririmba, ku rubyiniro habanjeho abahanzi banyuranye barimo Bruce Melody, Lilian Mbabazi, Umunyarwandakazi uba muri Uganda waririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa “ Where you are”,”Danger”, “Memories”, “Vitamine” n’izindi. Lilian Mbabazi asoje kuririmba yagiye kuva ku rubyiniro aragwa ariko baramuhagurutsa bamufasha gutambuka dore ko byagaragaraga ko yari yababaye.

Saa sita z’ijoro zirengaho iminota 6 ni bwo igitaramo cyahumuje Tekno asezeraho abantu.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE