2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

AU isanga amakimbirane ya Libiya akomezwa n’amahanga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-12 07:09:34

 
Share on:
 
Yasuwe:124
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Uboyobozi bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), butangaza ko igituma amakimbirane ya politiki muri Libiya atarangira ngo biterwa ahanini n’uburyo ibihugu by’amahanga biyivangamo byitwaje ko bigerageza kumvikanisha impande zitavuga rumwe.

JPEG - 176 kb
Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzavile ni we wari umushyitsi mukuru mu nama yaberaga i Brazzaville yiga ku bibazo bya Libiya ku ya 09 Nzeri 2017

Ibi byatangajwe na Moussa Faki Mahamat, Perezida wa komisiyo ya AU, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya komite y’uyu muryango ishinzwe ibibazo bya Libiya, yaberaga Brazzaville ku ya 09 Nzeri 2017.

Ku Cyumweru, nyuma y’umunsi umwe iyo nama ya komite ya AU ishinzwe ibibazo bya Libiya iteranye, France24 yatangaje ko ngo Abakuru b’ibihugu by’Afurika basanga amakimbirane y’abanyapolitiki batavuga rumwe muri Libiya akomezwa n’akajagari k’amahanga yishora mu byo yita kubumvikanisha nta gahunda isobanutse yateguriwe icyo gikorwa cyo kunga abafitanye ibibazo.

France24 iti «AU itangaje inenga uburyo amahanga yivanga mu bibazo bya Libiya, hashize ukwezi kose Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron atangije umushinga wo gucyemura izo mpaka abanyapolitiki b’iki gihugu babayemo, hashize imyaka itari mike». Mu ijambo rya Moussa Faki ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yatangaje ko Afurika Yunze Ubumwe itigeze inanirwa n’umunsi n’umwe gukemura biriya bibazo ahubwo ngo bavangiwe n’ibihugu by’amahanga.

Atangiza iyo nama ya komite y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe i Brazzavile muri Congo Bazzaville, Faki Mahamat yagize ati «Nagira ngo mu ijwi ryumvikana, namagane abakora gahunda zidasobanutse bagaragaza ko bashaka gukemura ibabazo bya Libiya, kandi bagamije kunaniza abafite mu nshingano kubishakira umuti, bahuriza hamwe mu biganiro abatavuga rumwe.

Turasaba abafatanyabikorwa mpuzamahanga kwitonda tugahuriza hamwe imbaraga, tukanagendera ku murongo umwe hagamijwe gukemura burundu iki kibazo Abanyalibiya bafitanye».

Jeune Afrique itangaza ko, indorerezi zari zitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama yo ku rwego ruhanitse ya komite ya AU ishinzwe ibibazo bya Libiya, ngo zafashe ijambo rya Moussa Faki nko kunenga inama Perezida Macron yahurijemo Minisitiri w’intebe wa Libiya, Fayez al-Sarraj na Maréchal Khalifa Haftar batavuga rumwe muri Nyakanga. Kimwe mu byababaje AU ni uko Haftar yanze kwitabira inama y’i Brazzaville, bityo bikaba byatuma nta cyizere ko ibizavamo byarangiza amakimbirane, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Libiya cyitwa « Lybia Herald ».

Mu ijambo rya Perezida Denis Sassou Nguesso wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, akaba ari na we ukuriye iyo komite ya AU yashyiriweho ibibazo bya Libiya, ngo yasabye Umuryango Mpuzamahanga kutirengagiza imbaraga z’Afurika muri icyo kibazo, nk’uko babikoze mu mwaka wa 2011, ubwo ibihugu bivuga ururimi ry’igifaransa n’icyongereza bafatanyije mu kwica Col Mouammar Kadhafi no guhirika ubutegetsi bwe.

Yagize ati «Nta gahunda y’indi dufite yihishe inyuma y’ibibazo byugarije Libiya, uretse gushaka uburyo byarangira». Nguesso yahamagariye abanyapolitiki ba Libiya kurenga inyungu zihariye ahubwo bagashishikazwa n’inyungu za rubanda.

Iyo nama y’i Brazzaville yitabiriwe na Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, na Mahamadou Issoufou wa Nijeri (Niger). Harimo kandi n’abahagarariye Imiryango y’Ubumwe bw’u Burayi na Loni.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE