2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Kwihangira imirimo mu bagore bihagaze neza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-12 07:03:06

 
Share on:
 
Yasuwe:154
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuhoza Aurore, ahagarariye Inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu Mujyi wa Kigali asanga kwihangira imirimo ku rwego rw’abagore mu mujyi wa Kigali bihagaze neza ariko ko bitaragera aho bifuza bityo ngo haracyakenewe gushyiramo imbaraga.

JPEG - 134.7 kb
Umuhoza Aurore, ahagarariye inama y’igihugu y’abagore ( CNF) mu mujyi wa Kigali

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuhoza yavuze ko hari amakoperative y’abagore 12 bahaye miliyoni 2 kuri buri koperative, hari n’andi barimo guteganya guha, hari n’ayo bagiye baha inguzanyo ndetse hari nabo baremera mu rwego rwo kubongerera igishoro kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa gahunda yabo yo kwihangira imirimo.

Yagize ati “Mu mujyi wa Kigali abagore benshi bihangiye imirimo. Gusa, inzira iracyari ndende kuko twifuza ko nta numwe usigara. Abagore muri rusange turabashishikariza kwihangira imirimo kuko hari bamwe batarabigira ibyabo ngo bigirire icyizere bashobora kwihangira imirimo nubwo bigeze ku rwego rushimishije. Kugeza ubu, ubona urubyiruko arirwo rubyitabira cyane, tukaba tunakangurira abagore bakiri bato kubyitabira.”

Ku bijyanye n’igishoro, umuhoza asobanura ko nk’inama y’igihugu y’abagore harimo abo bunganira bakabona igishoro cyatuma bihangira imirimo.

Ku birebana n’abagore bahoze bacururiza mu mihanda na bo Umuhoza yabagarutseho, agira ati “Dufatanyije n’Umujyi wa Kigali ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi twagiye duhuriza hamwe abahoze bacururiza mu mihanda, tubahuriza mu makoperative ndetse ubuyobozi bugenda bubaha amasoko bakoreramo, bubaha n’igihe bashobora gukora badasora kugira ngo babashe kwiyubaka. Ku bijyanye n’igishoro hari amakoperative yahawe miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda n’Inama y’igihugu y’abagore.”

Inzego z’abagore zihagurukiye guhangana n’ikibazo cy’inda zitateganyijwe
N’ubwo inzego z’abagore zishimira ibikorwa bitandukanye zigenda zigeraho mu iterambere, kugira ngo barusheho kubikuba inshuro nyinshi, ubu bashishikajwe no guhangana n’ikibazo cy’inda zitateganyijwe kirushaho kugenda kiyongera mu bangavu. Iki kikaba ari ikibazo gihangayikishije Inama y’igihugu y’abagore.

Umuhoza Aurore, yagize ati “Ibyo twagezeho twishimira nk’abagore ni byinshi ariko ahantu hakwiye gushyirwa imbaraga cyane ni ugushishikariza abagore kugumya kurwanya inda zitateganyijwe z’abangavu, tukabahugura, tukabaganiriza, ndetse tugashishikariza ababyeyi kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ni ho hari igisubizo cy’ibyo bibazo byose.”

Uretse kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu, CNF Ifite icyerecyezo cyo gukomeza gushishikariza abangavu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ribakorerwa.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE