2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abashakashatsi bazakoresha ubumenyi bungutse mu kwihutisha impinduka mu buhinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-12 06:49:08

 
Share on:
 
Yasuwe:94
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abashakashatsi mu buhinzi, abakora iyamamazabuhinzi n’abagoronome baturutse hirya no hino mu gihugu biyemeje gukomeza kwihutisha impinduka mu rwego rw’ubuhinzi bongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse banawongerera agaciro.

PNG - 987.7 kb
Abashakashashatsi mu buhinzi, abakora iyamamazabuhinzi n’abagoronome baturutse hirya no hino mu gihugu bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’ababahuguye ubwo hasozwaga amahugurwa

Uyu mukoro bawihaye ubwo basozaga amahugurwa yari amaze ibyumweru bitatu abera i Rubona muri sitasiyo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).

Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke zo mu kigo gifite ubuzobere mu ikoranabuhanga mu buhinzi (CATAS) cyo mu Bushinwa.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakozi ba RAB ndetse n’abagoronome b’amakoperative atandukanye bagera kuri 50, bahamya ko yabongereye ubumenyi mu bijyanye n’uruhererekane nyongeragaciro k’ibihingwa bitandukanye birimo umuceri, ibigori, imyumbati, urutoki, ibihumyo n’ibindi kuva mu murima kugera byongerewe agaciro mu ruganda.

Aba bashakashatsi n’abagoronome bakurikiye aya mahugurwa bakaba bavuga ko bigiye byinshi ku bunararibonye bw’Abashinwa; bityo bakaba bagiye gukoresha ubumenyi bungutse mu gukomeza guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Niyoyita Shaffy, umwe mu bakurikiye aya mahugurwa, avuga ko bungutse ubumenyi bushya mu kongera umusaruro.

Yagize ati “Batwigishije uburyo dushobora guhuza imbuto zigatanga umusaruro mwiza kandi mu gihe gito no ku butaka buto. Ikindi gikurikiyeho ni ugutunganya umusaruro neza kugira ngo ugere ku isoko ufite inyongeragaciro.”

Dr Mark Cyubahiro Bagabe, umuyobozi wa RAB, avuga ko u Rwanda rugiye kungukira byinshi ku bumenyi n’ikoranabuhanga by’Abashinwa mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Muri urwo rwego, uyu muyobozi wa RAB yanatangaje kandi ko mu gihe cya vuba RAB igiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’ikigo cyo mu Bushinwa CATAS hagamijwe gukomeza gusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho mu buhinzi.
ZHANG Liyong, Umujyanama mu by’Ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yashimangiye iby’ubu bufatanye n’igihugu cye mu gushyigikira iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye gukomeza gusangira n’u Rwanda ubunararibonye dufite mu guteza imbere ubuhinzi muri iki gihugu.”

U Rwanda rusanzwe rufatanya n’u Bushinwa mu rwego rw’ubuhinzi, cyane cyane binyuze mu kigo gitangirwamo amahugurwa ku bumenyi n’ikoranabuhanga by’Abashinwa (China-Rwanda Agriculture Technology Demonstration Centre, C-RATDC) giherereye mu karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE