2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Guteza imbere umuco wo gusoma ni ngombwa-Uwacu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-12 06:41:17

 
Share on:
 
Yasuwe:151
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, avuga ko guteza imbere umuco wo gusoma yaba kuri interineti cyangwa mu bitabo ari ngombwa bitewe n’uko Abanyarwanda batahoranye umuco wo gusoma.

JPEG - 404.1 kb
Ibitabo bifasha abana gukunda umuco wo gusoma biri mu imurikagurisha (Foto; Niyonsenga S)

Abakora akazi ko gucuruza ibitabo mu Rwanda batangaza ko mu banyarwanda hakiri ikibazo cyo kwitabira kugura no gusoma ibitabo bitewe n’imiterere y’umuco gakondo aho ngo Abanyarwanda kuva kera bakundaga kubwirwa inkuru, ibi na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda yemeza ko ari imbogamizi, ikanavuga ko hari ingamba zigenda zifatwa mu rwego rwo kuzamura umuco wo gusoma.

Minisitiri Uwacu, avuga ko kuva kera umuco w’abanyarwanda kwari ukuvuga batandika, ibi akaba ari byo byatumye gusoma bibanza gusigara inyuma. Icyakora ngo kuri ubu hari impinduka zigenda zigaragara mu guteza imbere uyu muco, ibi ngo bikazagerwaho mu gihe n’abanditsi bazarushaho kuzamura urwego rwabo bityo bakandika ibishobora gufasha abantu bose cyane ko nk’uko Minisitiri Uwacu yabisobanuye ngo kuri ubu abanditsi benshi ni abandika udutabo tw’abana bato.

Mu biganiro Imvaho Nshya yagiranye na bamwe mu bagura n’abacuruza ibitabo ubwo hatangizwaga imurikagurisha ry’ibitabo bifasha abana gukurana umuco wo gukunda gusoma kuri uyu wa 11 Nzeri 2017 riri kubera mu Mujyi wa Kigali, ni ho bamwe mu baryitabiriye bemereje ko gusoma mu Rwanda bigihura n’imbogamizi ituruka ku kuba abantu benshi bakifitemo umuco wo gukunda kubwirwa inkuru aho kuba bakwisomera inkuru zabo ubwabo.

Mutesi Gasana uhagarariye inzu itunganya ikanagurisha ibitabo avuga ku mbogamizi zibuza Abanyarwanda gukunda gusoma yagize ati “Imbogamizi ya mbere ni uko tutandika kuko udasoma ntiyandika kandi n’utandika ntasoma. Indi mbogamizi inakomeye cyane ni uko mu muco wacu twari abantu babara inkuru nta bwo twari abasoma inkuru cyangwa bazandika, ibyo rero bituma igitabo kitagira agaciro.”

Ku munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika wabaye ku wa 09 Nzeri 2017, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yavuze ko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu gufasha abana gusoma no kwandika Ikinyarwanda.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE