2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubutabera buhabwe abaturage nta kiguzi–Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-12 06:35:29

 
Share on:
 
Yasuwe:161
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego z’ubutabera kwegereza abaturage ubutabera nta kiguzi batanze, ku gihe kandi mu mucyo, bakabubona nta vangura ribayemo, kuko iyo amategeko atubahirijwe amaherezo bigira ingaruka ku gihugu.

JPEG - 330.1 kb
Perezida Paul Kagame, imbere (uwa gatatu uturutse ibumoso) ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda, n’abo mu nzego z’ubutabera za gisirikare n’iza gisivile

Ibyo Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza 2017/2018, umuhango wahuriranye no kwakira indahiro y’abagize Guverinoma bashya basigaye batarahiye, abandi badepite bashya 2, baje mu Nteko Ishinga Amategeko, hamwe n’Umuvunyi Mukuru.

Ku birebana no gutanga ubutabera bungana kuko ari uburenganzira, Perezida Kagame yasabye abacamanza guha abaturage ubutabera butabogamye kandi bw’indacyemwa, no kwirinda ruswa n’iyindi mikorere mibi ivugwa mu nzego z’ubucamanza, na we abizeza ubufatanye n’inkunga bishoboka.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Uko muzajya mugabanya gufata no kwakira inkunga idakwiye, ni ko nanjye nzajya mbaha igikwiye musaba. Erega iyo ruswa igabanyutse, n’ibigenda mu buryo butari bwo bikagabanyuka, igihugu kirunguka kandi n’amikoro yacyo arazamuka. Igihe amikoro abonetse, nta cyatuma n’umugabane ujya mu bakora mu butabera udahinduka’’.

Ku byerekeranye n’ibirarane by’imanza nk’uko byagarutsweho na Perezida w’Urukio rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, Perezida Kagame yavuze ko iyo urebye ibirarane by’imanza byakomeje kugabanyuka n’umubare w’imanza zicibwa buri mwaka ukomeza kwiyongera ndetse hari na gahunda ziteganyijwe zo kwihutisha izo manza zidacibwa. Ati “Turi mu nzira nziza, ariko na none hari aho usanga hari aho twakongeramo imbaraga.”

Umukuru w’igihugu yagarutse ku kibazo cy’abakozi bo mu nzego z’ubucamanza usanga bagikurikirana inyungu zabo bwite kandi n’abagana inkiko bakaba babizi ku buryo bahitamo kunyura ku bacamanza cyangwa abashinjacyaha, ibyo bikaba binyuranye n’imikorere isanzwe, bigasiga ubucamanza isura mbi, akomeza avuga ko iyo ubucamanza bugize isura mbi n’igihugu kiyigira.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yavuze ko muri uyu mwaka w’ubutabera urangiye (2016/2017) baharaniye gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse, aho mu kwihutisha imanza no kugabanya ibirarane, ubushize byari 31%, uyu mwaka hakaba hasigaye 23%.

Ati “Twagabanyije umubare w’imanza zinjira mu nkiko, kugabanya isubikwa ry’imanza, no gusuzuma imanza zicibwa buri kwezi za buri mucamanza.”

Prof. Rugege yavuze ko mu byatumye ibirarane bigabanyuka harimo no kuba abacamanza barahawe ububasha bwo kumvikanisha ababuranyi babyifuza bitanyuze mu buryo bw’imanza, ndetse umucamanza akaba yaragiye aca imanza 23 buri kwezi, ugereranyije n’imanza 20 bari biyemeje.

Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka, jullien Kavaruganda, asanga kuva urugaga rugiyeho hari umusanzu batanga mu birebana n’amategeko, mu mikoranire atanga ingero z’ingaga mpuzahanga bakorana na zo, nubwo harimo inzitizi, muri zo nk’abavoka b’Abanyarwanda bifuza kwaguka bagakorera mu bindi bihugu byo mu karere bashyirirwaho amananiza, asaba ko hakorwa ubuvugizi.

Abayobozi batatu bashya muri Guverinoma barahiye, ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Nsengimana Jean Philbert, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier.

Naho abadepite bashya barahiye ni Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko basimbuye Bamporiki Edouard na Gatabazi JMV baherutse guhabwa iyindi myanya mu nzego z’ubuyobozi.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE