2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Arashima BDF yamubereye nk’umubyeyi ikamufasha kwikorera akirangiza kwiga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-11 11:56:52

 
Share on:
 
Yasuwe:80
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Niyomugabo Jean Damascène w’imyaka 25 y’amavuko ni umwe mu banyarwanda bagize amahirwe yo gukoresha amahirwe Guverinoma y’u Rwanda yageneye urubyiruko abafasha kwihangira imirimo bakirangiza kwiga.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Niyomugabo yahamije ko nubwo yize ibijyanye n’ubwubatsi muri rimwe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu karere ka Ruhango yisanze atangiye kwikorera yogosha abagabo, gutunganya imisatsi y’abagore no kubaca inzara.

Urugendo rwo kwikorera rw’uyu musore ukomoka mu karere ka Rusizi, yarutangiriye mu murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi.

JPEG - 262.1 kb
Niyomugabo Jean Damascene ahamya ko BDF yamubereye nk’umubyeyi

Uyu mushinga yawushyikirije Banki, nyuma yo kubona ko gukora ibijyanye n’ibyo yize nbitagenda neza kandi akumva anyotewe no kwikorera. Byatumye yitabaza BDF imuha inkunga n’ubujyanama bwamufashije gutangira ntacyo yikanga.

Yagize ati “Nkirangiza kwiga natangiye gukorera abandi ariko nza kugera aho numva ko bidahagije kuko nashakaga kwikorera. Nateguye umushinga wo gufungura ‘salon’ y’icyitegererezo muri Gicumbi, ubuyobozi bwa SACCO buwubonye burawushima ariko bunsaba kubanza gutangira kuko nta ngwate nari mfite.”

Aha ni ho BDF yamugobotse imugira inama ndetse inamwizeza kumuha inkunga ya kimwe cya kabiri cy’inguzanyo y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda yemerewe na SACCO.

Byatumye inguzanyo yahawe ayishyura neza mu gihe gito nubwo yagize ibyago byo kwibwa n’umwana yari acumbikiye agisigayemo 20,000 y’u Rwanda, bigatuma yimukira i Kigali aho yatangiye gushakisha uko yakongera kwisuganya.

JPEG - 260.7 kb
Niyomugabo afite n’abakiriya b’abanyamahanga kubera serivisi nziza atanga

Niyomugabo amaze igihe gito abonye aho acunga salon mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro akaba yarumvikanye n’umukoresha we kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ku kwezi.

Arasaba BDF gukomeza kumufasha kuko ari yo atezeho kugera ku nzozi ze atitaye ku mbogamizi ahura na zo. Yagize ati “BDF ni we mubyeyi mfite kugeza ubu. Nabasaba bakongera kumbera ingwate, cyangwa se bakankorera ubuvugizi muri SACCO kuko natse miliyoni eshatu ariko kubasaba inguzanyo nta ngwate mfite biragoye.”

Niyomugabo yamaze kwemeranywa n’umukoresha we ko nabona amafaranga azahita arangura ‘salon’ nyirayo akayimwegurira, igatangira kumwinjiriza.

JPEG - 287.7 kb
Niyomugabo aharanira kurangwa n’isuku ndetse n’ubunyamwuga mu kazi ke
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE