2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke: Abarema isoko rya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-11 10:55:18

 
Share on:
 
Yasuwe:52
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage barema isoko rya Tyazo, abaricururizamo n’abakorera muri santeri y’ubucuruzi ya Tyazo iri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, barasaba kubakirwa isoko rya kijyambere kuko abakorera mu isoko rihari ubu bakora banyagirwa n’imvura ndetse bakanahura n’izuba.

JPEG - 356.2 kb
Aba baturage barasaba kubakirwa isoko rigezweho

Abacuruzi bavuga ko ibyo bacuruza na byo cyane cyane imboga nko mu bihe by’impeshyi ngo batabona abaguzi kubera ko ziba zumagaye, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kububakira isoko rya kijyambere.

Ubwo Imvaho Nshya yageraga muri iri soko, abaturage bamwe bitwikiriye imitaka mu bihe nk’ibi by’impeshyi iyo barimo bacuruza, bamwe bakanatwikira imitaka ibicuruzwa cyane cyane imboga n’imbuto, bayitangarije ko nko mu bihe by’itumba bigoye kuhacururiza nyamara aha ari ho hafatwa nk’umujyi wa Nyamasheke.

Bavuga ko uburyo bacuruzamo bubateza ibibazo, bakavuga ko bashobora no gushyiraho uruhare rwabo mu kubaka isoko rishya ariko bakubakirwa isoko rikomeye ryatuma uwarijemo atikanga kwanura ibye igihe imvura iguye, dore ko iyo ikubye ngo batangira gusiganwa berekeza mu maduka kugama.

Niyodusenga André uhacururiza ibisheke yabwiye Imvaho Nshya ko hari igihe agira isoni zo guha ibicuruzwa abakiliya kubera kumagara.

Akavuga ko nta kuntu igisheke cyakwirirwa ku zuba iminsi 2 cyangwa 3 ngo uvuge ko uha abakiliya bawe ibyujuje ubuziranenge, ariko babonye isoko rya kijyambere yaha abamugana ibisheke bizima.

Yagize ati “Birababaje rwose kuba ahantu nk’aha hinjiza amafaranga angana gutya, hari isanteri y’ubucuruzi ikomeye gutya hatagira isoko rya kijyambere.
Twumva uwatwubakira isoko rizima yaba adukoreye ibitangaza rwose kandi byateza imbere akarere kose n’igihugu muri rusange.”

Abaguzi na bo bavuga ko bafite ibibazo byo kugura ibyumagaye mu bihe by’izuba ryinshi, mu mvura na bwo ugasanga isuku y’isoko igerwa ku mashyi kuko icyondo kiba cyuzuye, imvura yagwa bagasiganwa n’abacuruzi bajya kugama bimwe mu bicuruzwa bikahangirikira ibindi bakabita mu isoko ari na ho bamwe mu bacuruzi bahera bavuga ko bakorera mu gihombo.

Bifuza ko ahantu nk’aha hafatwa nk’umujyi w’akarere hakwiye isoko rya kijyambere, cyane cyane ko aka karere nta rindi soko rikomeye rya kijyambere kagira.

Musonera Joseph Imvaho Nshya yasanze agura ibijumba na we yayibwiye ko ibijumba bagura biba byumagaye cyane kubera uko biba byiriwe ku zuba.

Akavuga ko akarere gakwiye kumva icyifuzo cy’abaturage kakabubakira isoko rizima bahahiramo batikanga imvura n’izuba cyangwa ngo bagure ibyumagaye kandi babigura bibahenze.

Yagize ati “Nk’abaturage twiteguye gutanga imbaraga zacu nk’uko tubikora mu kwiyubakira amashuri ariko tubone isoko ryiza riduhesheje icyubahiro duhahire ahasukuye.”

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, avuga ko koko ari ikibazo kuba aka karere katagira isoko rikomeye cyane rya kijyambere kandi ibyo abaturage bajyanayo bitabuze, gusa ngo hari ingamba zo kuba ryakubakwa uko ubushobozi buzaboneka.

Ati “Twababwira ko baba bihanganye kuko birimo bitekerezwaho, nk’uko hakozwe n’ibindi n’iri soko rizubakwa, ryakubakwa aha cyangwa ahandi twabona hagutse ryajya, ariko byo biratekerezwa, nubwo ntavuga ngo ni ejo cyangwa ejobundi ariko biri muri gahunda mu myaka ya vuba aka karere na ko kazaba gafite isoko rikomeye rya kijyambere, kuko nko mu murenge wa Bushenge rirahari ariko ntiriri ku rwego akarere kacu kagezeho mu iterambere.’’

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE