2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Menya byinshi kuri Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-11 09:36:28

 
Share on:
 
Yasuwe:266
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Kazingufu Ali ukinira ikipe y’Igihugu akaba na kapiteni w’ikipe ya REG BBC ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

JPEG - 391.7 kb
Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC wifuza kuba umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu

Uyu mukinnyi yabaye kapiteni wa Patriots BBC atwarana na yo igikombe cya shampiyona ndetse n’uyu mwaka wa shampiyona wa 2016-2017 akaba yarahesheje igikombe ikipe ya REG yakinaga shampiyona ku nshuro ya mbere.

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro kirambuye na Kazingufu Ali agira byinshi atangaza ku buzima bwe n’uko yakunze umukino wa Basketball.

Incamake ku buzima bwa Kazingufu
Amazina ye ni Kubwimana Kazingufu Ali yavukiye mu Karere ka Rubavu mu 1993. Ni umwana w’imfura mu muryango wa Kazingufu Jean na Uwamariya Marie. Kuri ubu atuye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali.

Kazingufu yize amashuri abanza muri Stella Maris i Rubavu, amashuri yisumbuye ayiga muri ESEGI nyuma yaje kwiga muri College Amis des Enfants Kinyinya asoreza muri APE Rugunga mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG). Ubu yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’amahoteli, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB).

Kazingufu yakunze Basketball akiri muto
Nk’umwana wavukiye i Rubavu hazwi nk’ahazamukiye abakinnyi benshi bakina umupira w’amaguru, Kazingufu atangaza ko n’ubwo yatangiye akina umupira w’amaguru hamwe n’abandi bana yaje gukunda Basketball.

Yagize ati “Aho nigaga mu mashuri abanza kuri Stella Maris bubatse ibibuga bya Volleyball na Basketball bituma ngira umuhate wo gukina Basketball”. Akomeza vuga ko hari ikipe ya Marines BBC yarebaga bakina akumva arabikunze. Ati “Icyo gihe nigaga mu wa 4 mu mashuri abanza gukina umupira w’amaguru by’abana mpita mbireka nkajya njya kureba Basketball ikipe nkuru yavamo nkajyamo ntangira gukina gutyo”.

N’ubwo yajyaga mu myitozo ya Marines BBC ntabwo yahise atangira gukina. Kazingufu yagize ati “Abatozaga iyi kipe; Vava na Murenzi, igihe ikipe yabaga itarajyamo baradutozaga aho naringeze mu mwaka wa 6 gusa twari dufite n’umutoza w’abana”.

Kazingufu akomeza avuga ko ibi ari byo byatumye akunda Basketball cyane. Ati “Batwerekaga ko turikumwe na bo, tukagenda dukunda Basketball”. Icyo gihe muri iyi kipe Kazingufu avuga harimo abakinnyi batandukanye barimo Bunene ugikina n’ubu, Kadafi n’abandi batandukanye.

Uko Kazingufu yaje i Kigali
Kubwimana Kazingufu Ali yaje kwiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye muri College Amis des Enfants i Kinyinya aho yitabiraga imikino ihuza amashuri. Avuga ko uwari umuyobozi w’ikipe ya KBC “Kigali Basketball Club” yaje kumushima ahita asaba ko yaza muri iyi kipe aho hari mu mwaka wa 2012.

Kazingufu yaje gukinira ikipe ya KBC imyaka 2 aho yatozwaga na Kalima Cyrille. Nyuma muri 2014 Kazingufu yaje kwerekeza muri Patriots BBC yari ikipe nshya akinamo imyaka 2 aho mu mwaka wa shampiyona wa nyuma 2015-2016 yahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona.

Avuga kuri iyi kipe, Kazingufu yagize ati “ Patriots yari ikipe nshya ariko abo twari kumwe ntabwo bari bashya kuri njye kuko umutoza twari kumwe muri KBC n’abakinnyi ni bo twajyanyemo icyo gihe hari n’abayobozi twari kumwe twajyanyemo”. Yakomeje avuga ko umwaka wa mbere basoje ku mwanya wa kabiri naho umwaka wa kabiri bakegukana igikombe.

Kazingufu yavuye muri Patriots ajya muri REG BBC
Kazingufu yagize ati “Hari igihe kigera ukabona ahari inyungu nyinshi akaba ari ho werekeza, nabonye muri REG BBC ari ho mbona ibyo nifuza, nsezera muri Patriots BBC njya muri REG BBC ari na yo nkinira ubu”. Muri iyi kipe amazemo umwaka umwe yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kazingufu avuga ko bari bafite n’amahirwe yo kwegukana igikombe cya Playoffs ariko batsindwa ku mukino wa nyuma na Patriots BBC yahoze akinira. Aha avuga ko byatewe n’uko iyi kipe yari nshya ko n’ubwo bafite abakinnyi bakomeye ariko kumenyerana biba bigoye gusa yizera ko umwaka w’imikino 2017-2018 nta gikombe kigomba kubacika.

Kuba kapiteni abihuza n’umwanya akinaho
Kuva muri KBC, Patriots BBC na REG BBC akinira ubu, Kubwimana Kazingufu Ali yabaye kapiteni. Ku ruhande rumwe avuga ko ari icyizere abakinnyi, umutoza ndetse n’abayobozi b’ikipe bamugirira kugira ngo ashobore gufasha bagenzi be kwitwara neza mu kibuga.

Gusa uretse icyizere, Kazingufu avuga ko umwanya akinaho w’uhereza abandi imipira cyangwa uwo bita mu ndimi z’amahanga “Meneur” na wo utuma agirwa kapiteni. Ati “Ushobora kuba utabaruta mu myaka ariko ubunararibonye ufite ndetse n’umwanya ufite nka Meneur ni we moteri w’ikipe usanga bavuga bati nabe kapiteni azafashe bagenzi be”.

Avuga mu makipe yaciyemo n’iyo akinira ubu yagize ati “Kuva narabaye kapiteni muri KBC na Patriots no muri REG babonye narabaye kapiteni muri izo kipe kandi zikomeye bati reka natwe tumugirire icyizere turebe aho yageze ikipe kandi twitwaye neza dutwara shampiyona”.

Kazingufu atangaza ko impamvu yabaye “Meneur” ari uko yakuze akunda ko igihe cyose yaba afite umupira akaba ari we uwutanga.

Afite intego yo kuba umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu
Ubu ikipe y’u Rwanda iri muri Tunizia mu mikino y’Afurika “Afrobasket 2017”. Kubwimana Kazingufu Ali yari yahamagawe mu bakinnyi 16 bakina imbere mu gihugu ariko ntiyabasha kujya mu bakinnyi 13 bitabiriye iyi mikino.

Ku bwe avuga ko nta gitangaza kirimo ahubwo byamweretse ko atitwaye neza uko bikwiye. Ati “Natangiye kujya mu ikipe y’igihugu mu 2012, 2014 tujya Uganda mu mikino y’akarere ka 5, muri Werurwe 2017 nabwo nari mu ikipe yitabiriye imikino y’akarere ka 5 mu Misiri twegukana umwanya wa 3, kuba ntari mu ikipe y’igihugu ubu ni icyerekana ko muri shampiyona ntitwaye neza cyane”.

Kazingufu akomeza agira ati “Iyo utahamagawe wari usanzwe uhamagarwa uhita ubona ko hari ibitagenda, bisaba gukora cyane ukagaruka kuri rwa rwego wari uriho. Kuba ntaragiye byanyeretse ko hari aho urwego rwanjye rwamanutse, ntabwo byanshiye intege rero kuko kuba ntarimo ubu ubutaha ndizera ko nzaba ndimo kuko ikipe y’igihugu ihoraho ikiba gisigaye ni ugukora cyane nkayisubiramo”.

Kazingufu yishimira urwego Basketball y’u Rwanda igezeho
Kazingufu yemeza ko Basketball y’u Rwanda yateye imbere kuko hari amakipe afite ingufu kandi ko iyo amakipe akomeye n’ikipe y’igihugu iba ikomeye. Yakomeje avuga ko uko amakipe akomera ari nako shampiyona ikomera n’abakinnyi bakagira guhangana kuri hejuru kuko bakora cyane.

Kazingufu avuga ko mbere harimo abahashyi benshi cyane ariko ubu ari bake. Ati “Ubu umwana w’Umunyarwanda aravuga ati reka najye nkore kuko mfite amahirwe yo gukina”.

Mu byo abona byashyirwamo ingufu kugira ngo iyi ntabwe ntizasubire inyuma ni uko hagomba kuza ikipe zifite ubushobozi kandi zinakomeye nk’uko haje Patriots BBC na REG BC. Ati “Iyo hari kipe nyinshi zikomeye haba harimo ihangana nta kuvuga ngo urajya guhura n’ikipe uribuyitsinde, gutwara shampiyona ni ukuba wabikoreye”.
N’ubwo abakinnyi barimo kuzamuka kandi bakomeye, Kazingufu avuga ko bikigoye kujya gukina hanze y’u Rwanda nk’ababigize umwuga kuko shampiyona itaragera ku rwego rwiza ariko akizera ko igihe kizagera.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE