2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze: Abacuruzi basabwe ubufatanye mu kuvugurura umujyi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-11 09:10:26

 
Share on:
 
Yasuwe:289
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umugi wa Musanze, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasabye bamwe mu bacuruzi n’abashoramari kwimuka mu mazu bakoreramo atajyanye n’igihe akavugururwa.

JPEG - 344.5 kb
Amazu ashaje mu mujyi wa Musanze agiye kuvugururwa

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damscene, yavuze ko bumvikanye n’abacuruzi ko batangira kuvugurura inyubako bashyiraho izijyanye n’igihe.

Yagize ati “Ku bacuruzi bagera kuri 70 bo muri uyu mujyi wa Musanze mu nama twagiranye, twumvikane ko ku ikubitiro bazatangira kuvugurura inyubako kandi bashyiraho izijyanye n’igihe, ari abaturiye inzu zireba ku muhanda mugari, wa Kigali-Musanze, n’izizengurutse isoko rishya rya Musanze.”

Yakomeje avuga ko nta muntu basaba kuva mu nzu adafite ahandi ho kuba. Ati “Twumvikanye ko nibura ku wa 30 Nzeri 2017, iki gikorwa kizaba cyashyizwe mu bikorwa nshingiye no ku bushake aba bacuruzi bafite bwo kugira Umujyi wa Musanze uwa kabiri mu rwego rw’igihugu”.

Umwe mu bacuruzi bo muri uyu mujyi yagize ati “Turifuza ko umujyi wacu utera imbere kuko tugenda dutera imbere mu Rwanda, mu nama twagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze, twemeye ko tugiye gukoresha uburyo bwose tukaba twavuye muri izi nzu zitajyanye n’igihe kugira ngo nazo zivugururwe mu buryo bwa vuba umujyi wacu use neza”.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana yavuze ko ku birebana n’imbogamizi abacuruzi bagaragaragaza y’ibiciro by’aho bimukira bishyirwa hejuru, ubuyobozi bw’akarere bugiye kureba icyakorwa cyoroheye buri ruhande .

Igikorwa cyo kuvugurura Umujyi wa Musanze kigabanyije mu byiciro 7 hagendewe ku bice bitandukanye bigize uyu mujyi (icyo bise Zoning) mu ndimi z’amahanga, amazu agomba kuvugururwa harimo ayubatswe mu myaka ya 1980 na 1985.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE