2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Intego ya REG ni iyo kuzamura serivisi nziza abantu bakeneye-Prof. Mbonyi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-11 07:47:36

 
Share on:
 
Yasuwe:92
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’igihugu cy’ingufu (REG) Prof. Mbonyi Manasseh atangaza ko zimwe mu ntego z’icyo kigo ari ukukizamura muri serivisi nziza abantu bakeneye.

JPEG - 328.7 kb
Ikigo cya REG gishishikajwe no gutanga serivisi nziza kuri buri wese

Prof. Mbonyi avuga ko nk’ikigo kimaze imyaka myinshi, kigari kandi cyagiye kigira impinduka nyinshi hari ibyo cyagiye kigeraho bitahozeho kandi bitangiye kwishimirwa n’abaturage birimo kugeza ku baturage amashanyarazi.

Atangaza ko ubuyobozi bwicaye bukumvikana imirongo izakurikizwa kugira ngo Ikigo cy’igihugu cy’ingufu kigende gikura kandi gitanga serivisi nziza kuko ariwo musingi w’igihugu.

Akomeza avuga ko REG ifite inshingano zo guha umuriro abashoramari nka kimwe mu bizahura ubukungu bw’igihugu ndetse ikaba ifite n’inshingano zo kongera umuriro inganda zivuka ziba zishobora kwifashisha.

N’ubwo Prof. Mbonyi atangaza imirongo ishyirwaho mu kurangiza neza inshingano za REG, igihura n’imbogamizi zishingiye ku bunyamwuga bwa bamwe mu bakozi.

Mu bibazo byagarutsweho n’abanyamakuru hanifujwe kumenya ikibazo cy’amapoto ashingwa na REG ariko hagashira amezi arenga 5 nta nsinga zirashyirwaho ndetse abaturage bakegeranya amafaranga bashaka umuriro bagasabwa ruswa na bamwe mu bakozi ba REG.

Umuyobozi mukuru wa EUCL Maj. Eng. Kalisa Jean Claude asobanura ko icyo kibazo gishobora guterwa n’uburyo imishinga iba ikurikiranye ariko ku rundi ruhande bikaba byanaterwa na ba rwiyemezamirimo batubahiriza cyangwa ngo bakore ibyo bemeranyijwe na REG.

Avuga ko nyuma y’ibyo byose ikigo cya REG cyafashe ingamba zo kongera ingufu mu buryo bwo gucunga imishinga REG iba yashyizeho.

Ni muri urwo rwego REG isaba abaturage kujya begera amashami agera kuri 33 y’icyo kigo ari mu gihugu hose akabagira inama y’uburyo babona amashanyarazi mbere y’uko bakusanya amafaranga.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE