2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tekno yataramiye i Nairobi mbere yo kuza i Kigali

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-11 07:39:08

 
Share on:
 
Yasuwe:153
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Umuhanzi Tekno ubusanzwe witwa Augustine Miles Kelechi mu ijoro ryo ku ya 9 Nzeli 2017 yataramiye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya mbere yo kuza mu Rwanda.

JPEG - 242.9 kb
Aha Tekno yari muri Kenya aho abafana bamuririmbiye

Abinyujije ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Instagram, Tekno yashyizeho amashusho arimo kuririmbira abantu indirimbo ze zinyuranye zirimo iyitwa “Where”.

Mbere y’uko aririmba kandi yahuye n’abafana be kuri imwe mu mateleviziyo akorera muri icyo gihugu, (abafana) bamuririmbira indirimbo ze mu rwego rwo kumwereka ukuntu bamukunda.

Mu mujyi wa Kigali Tekno mu ijoro ryo ku ya 10 Nzeri 2017 yataramiye muri Kigali Conference and Exhibition Village aho bakunda kwita Camp Kigali.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE