2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gukunda gusoma byafashije Manishimwe kongera amanota mu ishuri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-11 05:41:18

 
Share on:
 
Yasuwe:105
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Manishimwe Alain wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku ishuri rya Ruhango Adventiste ari kumwe n’umubyeyi we yatanze ubuhamya bw’uburyo gukunda gusoma byamuvanye ku manota make yabonaga mu ishuri akagera kuri 92%.

JPEG - 356 kb
Abanyeshuri bakunda gusoma bazamura ikigero cy’ubumenyi ku bandi

Uyu mwana w’imyaka 6 y’amavuko wari watumiwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika wabereye i Kigali, ari kumwe n’umubyeyi we bahamirije abari bitabiriye uwo munsi ko gusoma no kwandika ari imbarutso y’ubumenyi bw’umwana.

Gasamunyiga Esperance, Umubyeyi wa Manishimwe avuga ko mbere na mbere umwana we atangira ishuri, yari umwana utinya cyane abandi, agatinya na mwarimu ku buryo atabashaga gutera urutoki ngo asubize cyangwa se ngo mwarimu namubaza amusubize.

Ati “Natangiye mpamagarwa ku ishuri ku bw’uyu mwana, kuko abarezi bari barayobewe imiterere ye, aho atabashaga gusubiza icyo abajijwe, ntabe yatera urutoki nk’abandi, bityo bigatuma asa nk’aho ari umuswa ku buryo numvaga binsha intege.”

Avuga ko ubwo ku ishuri iwabo batangizaga gahunda yo gukundisha abana gusoma, banatumiye n’ababyeyi mu nama, babasaba ko bazajya bafasha abana babo gusoma bageze mu rugo, kuko ari byo bizabafasha kuzamura ubumenyi bahabwa mu ishuri.
Gasamunyiga yatangiye gufasha umwana we kuva ubwo, umwana atangira gukunda gusoma, ari nako agenda yiyungura ubwenge mu ishuri.

Ati “Kuva icyo gihe nagendaga mbona umwana wanjye afunguka, atangira kwishimira kwiga, wamubaza agasubiza, ndetse n’ibyo musomye akagira umwete wo kubigusobanuza.”

Avuga ko mu gihembwe cya mbere yari yagize amanota 62%, ariko mu cya kabiri yaje kugira amanota 92% biturutse ku muco wo gusoma yari amaze gutozwa.
Manishimwe nawe yemeje ko ibyo umubyeyi we amuvuzeho, ariko abyerekanira mu bikorwa kuko yahise ahabwa agatabo, asoma inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “ Akana ka Mariya.”

Uyu mwana yasomye iyo nkuru adategwa na buke kugeza ayirangije, abantu bose baratangara kubona umwana wo mu mwaka wa mbere abasha gusoma inkuru nk’abantu bakuru.

Manishimwe yavuze ko ikimushimisha ari uko asoma udukuru turyoheye amatwi ye kandi dushimisha abana, izo nkuru ngo zituma yumva ashaka kwigana abo zivugwaho, kuko baba bavugwaho ibikorwa byiza by’intagarugero bakoze.

Avuga kandi ko bimufasha kwitwara nkabo, kuko hari ubwo asoma ibitabo agasanga baravuga ubwitonzi bw’umwana runaka, na we agahita amufataho urugero, bikamufasha kwitwara neza mu bandi.

Muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi ijyanye no gukundisha abana gusoma, ababyeyi basabwa gufasha abana gusoma mu gihe bageze mu rugo no mu gihe cy’ibiruhuko, kuko bizatuma abo bana baguka mu bwenge no mu mitekerereze.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE