2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda ruri kumwe n’Imana - Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-11 05:29:52

 
Share on:
 
Yasuwe:277
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame asanga nyuma y’amateka n’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, ubu ruri kumwe n’Imana, ku buryo rumaze gusubira ku murongo, bitandukanye n’uko byahoze mbere, ibihe rwanyuzemo, hiyongeraho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

JPEG - 298.8 kb
Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi mu masengesho mu masengesho yo gushimira Imana

Ibyo Perezida Paul Kagame yabivugiye i Kigali, ejo hashize tariki ya 10 Nzeri 2017 mu gikorwa cy’amasengesho yateguwe n’Umuryango w’ivugabutumwa ‘Rwanda Leaders Fellowship’ yari agamije gushimira Imana yabaye hafi Abanyarwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse, n’uburyo yabaye mu ituze, abaturage bitorera umuyobozi bifuzaga ko abayobora.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yibukije ko hari ibihe bikomeye igihugu cyaciyemo birimo amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo bicwaga abandi bagasigara aho batawe ababikoze bazi ko bapfuye.

Perezida Kagame yagize ati «Hari igihe kimwe, u Rwanda rwigeze kuba urusasamigozi n’Imana ubwayo irarutinya, itangira kurugendera kure. Ubwo byavugwaga ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, ni yo mpamvu muri biriya bihe Abanyarwanda bashatse Imana barayibura yaraye ahandi, icyo gihe Abanyarwanda bagize u Rwanda igihugu kitararwamo, biturutse ku buyobozi bubi, ndetse na politiki mbi ihindura u Rwanda igihugu kitararwamo, n’Imana irabibona ko abayo bahindutse.

Ubu rero Imana yaragarutse isigaye irara mu Rwanda ruri kumwe na yo mu cyerekezo cyiza, mu byo dukora byose dukwiye gukomeza, u Rwanda tukarugira ururarwamo na ba nyirarwo, ururarwamo n’abandi, ururarwamo n’abashyitsi beza.»

Eric Munyemana, uyobora umuryango ‘Rwanda Leaders Fellowship’, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi wo gushima Imana, avuga ko ko uyu ari umunsi wo gushimira Imana kubera amatora u Rwanda rwagize muri Kanama uyu mwaka, no kuragiza Imana ibikorwa bitegerejwe imbere, mu myaka irindwi iri imbere.

Yibukije ko hari byinshi bishimwa bishingiye ku matora, birimo kuba Abanyarwanda baranyuzwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame bakamusaba ko akomeza kubayobora, kuba kwiyamamaza nk’uku bikubiye mu busabe bwabo, kandi byose byarabaye mu mahoro, amatora akaba mu byishimo n’umutekano ndetse n’ibyavuye mu matora bigashimisha Abanyarwanda.

Ayo masengesho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abikorera, abanyamadini n’intumwa zarututse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itorero rya ‘Saddleback church’ riyoborwa n’inshuti y’u Rwanda Pasiteri Rick Wallen.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE