2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibidasanzwe bishobora guhindura iteganyihe-Twahirwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-09 14:42:56

 
Share on:
 
Yasuwe:122
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Twahirwa Antony, ushinzwe iteganyagihe nuko rishyirwa mu bikorwa mu kigo cy’ubumenyi bw’ikirere, asobanura ko hari impamvu zishobora gutuma iteganyagihe ryatanzwe rihinduka.

JPEG - 172.8 kb
Ibidasanzwe bishobora guhindura iteganyihe-Twahirwa

Yasobanuye ko hari ibintu bitandukanye bishobora gutuma iteganyagihe riba ryatanzwe rihinduka ko cyane cyane biterwa n’impamvu ubushobozi bwa muntu budashobora kugenzura nk’imiyaga, ubushyuhe n’ibindi.

Yagize ati “Iyo dutanze amakuru tuvuga ko ari iteganyagihe. Iteganyagihe bivuze iki? Bivuze ko hari impamvu zishobora gutuma ibyo twavuze bihinduka. Impamvu ni izihe? Impamvu ni zimwe mu bintu bitandukanye bishobora gutuma ikirere cyacu gihinduka.”

Akomeza atanga urugero ati “Nk’umuyaga, dushobora kuba dufite igicu mu kirere kigiye gutanga imvura, hakaza umuyaga ukagihuha ukakivana hano, ukakijyana mu kindi gihugu cyangwa mu yindi ntara.

Aha, nta bushobozi dufite bwo kuba twafata uwo muyaga ngo ureke guhuha tubanze tugushe imvura ubone guhuha nyuma. Bimwe muri ibyo ni byo bituma duteganya kuko ikirere kirimo ingufu nyinshi zishobora guhindura ibyateganyijwe mu kanya gato.”

Twahirwa avuga ko kwiyumvisha ingufu z’ikirere ukuntu ziteye birenze. Yagize ati “Buriya ibiri mu kirere biva ku mibumbe itandukanye, biva ku isi, ibyabereye ku isi bijya mu kirere. Nk’iyo izuba rivuye rigashyusha ubutaka, ubwo bushyuhe bujya mu kirere: ibivuye ahantu hari urubura, ibivuye ku bimera, ibivuye ku mazi, ibivuye kuri iyo mibumbe itandukanye byose biruhukira mu kirere. Iyo bigiye mu kirere bijyana za ngufu bifite byavanye aho bikomotse. Izo ngufu ni nazo zihindura cya kirere mu kanya kangana nk’ako guhumbya.”

Icyakora, ngo ibi barushaho kubikurikiranira hafi, bakareba izo mpinduka aho ziturutse. Ati “Byatewe n’umuyaga se, byatewe n’ubutsikamire bw’umwuka se, byatewe n’ubushyuhe se, byatewe n’ibicu se. Ibyo bihe byose by’iteganyagihe tukabifata, tukabikusanya, tukareba izo mpinduka umunsi ku munsi, umunota ku munota noneho tukababwira ukuntu ikirere kiza kuba giteye.

Ku bwe, ngo impamvu ni nyinshi zishobora guhindura ibyo iteganyagihe. Uretse umuyaga, ngo hariho n’izindi ngufu usanga zituruka nko ku bushyuhe kuko zose zishobora guhindura ikirere akanya gato bigatuma ibyari byateganyijwe bihinduka.
Yagize ati “Ibyo ni byo dukurikiranira hafi, tukareba izo mpinduka ukuntu ziteye noneho tukabatangariza ukuntu ikirere kiri bwirirwe cyangwa kiri buze kuba giteye mu minsi itandukanye, bijyanye n’ibyo bipimo by’ibinyabihe tuba twabonye ukuntu bigenda bihinduka.”

Twahirwa avuga ko ubushobozi bugenda bwubakwa ndetse ngo bagenda bajyana n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yakoze ibishoboka byose kugira ngo Iteganyagihe ry’u Rwanda rihabwe ingufu, igura ibyuma bigezweho kugira ngo hage habonwa izo mpinduka kuko kugeza ubu u Rwanda rufite ubupimiro hirya no hino byohereza ibipimo buri minota 15 byohereza ibipimo bivuye hirya no hino ku isi.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE