2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abaturage barishimira intera bagezeho babana mu mahoro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-09 14:15:22

 
Share on:
 
Yasuwe:108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu baturage bahuguwe n’umuryango “Healing our Communities” mu gufasha bagenzi babo kugera ku mibanire igamije amahoro, barishimira intera bamaze gutera babana mu mahoro.

JPEG - 198.9 kb
Sebasoni Rosette wakurikiranye ibikorwa bifasha abaturage kubana mu mahoro

Ibi biratangazwa nyuma y’ibiganiro byabahuje ndetse bakifuza ko barushaho kwegerwa ngo bakomeze kugera ku rwego rushimishije.

Mukarutesi Xavera, umuhuzabiganiro wahuguwe n’umuryango IRDP mu karere ka Kirehe, atangaza ko kuva aho imiryango itandukanye igaragaje uruhare rwayo mu kubaka amahoro, abaturage bamaze gusobanukirwa, biyumvanamo kandi batinyukana bitandukanye na mbere wasangaga umwe atinya undi bitewe n’uko amuzi.

Avuga ko ishusho yari mu karere ka Kirehe mu myaka yashize, abaturage bishishanya ubu bitakiriho cyane, uretse bake bagaragaza imyumvire itandukanye ariko uko begerwa bakaganirizwa bagenda bakira.

Uwumuremyi Weralls wo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, avuga ko mu gufasha abaturage mu bijyanye n’imibanire igamije amahoro yahuguwe nk’umuhuzabiganiro, ahabwa ubutumwa bwo kujya gufasha abaturanyi be mu kagali ka Kanyambare.

Avuga ko bakimara kwegerana n’abaturage muri ibyo biganiro buri wese yabashije kwisanzura avuga ibibazo bye nta kwishishanya, uwarokotse Jenoside akavuga ibyamubayeho, uwayikoze na we akemera icyaha akagisabira imbabazi akagira ibyo ahishura, bityo bifasha imibanire kugera ku mibanire myiza batangira gushyingirana, bagatabarana, iyo ikaba ari yo mpinduka yabayeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidele, avuga ko nubwo yishimira intambwe imaze guterwa mu mibanire myiza y’Abanyarwanda nta byera ngo de kuko hari inzitizi zigihari z’abantu bake bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside, hakaba bake bakigaragara mu ndorerwamo y’amoko.

Ku rundi ruhande asanga hari n’ikibazo cy’ibikomere Abanyarwanda basigiwe n’amateka mabi ariko bagenda bakira kandi bihatira kubyomorana n’ubwo bisaba igihe kirekire.

Sebasoni Rosette wakurikiranye ibikorwa by’umushinga ugamije kubaka amahoro mu mibanire y’Abanyarwanda, avuga ko nyuma y’uko abaturage bo mu turere 8 bohererejwe ababafasha mu bijyanye n’imibanire, hagaragaye impinduka nini kuko harimo abamaze kwihangira imishinga mito ibafasha kwegerana kandi ibateza imbere, bigashimangira ko intego yo kubaka amahoro hagati yabo imaze kugerwaho kandi imaze kubageza kure.

Mu bijyanye n’isanamitima hamaze guhugurwa abantu 640 mu turere 8 tw’u Rwanda ku ruhare rwa IRDP, hakaba abandi 30 bagize amatsinda y’ibiganiro babifashijwemo n’umuryango HROC, hakiyongeraho n’imibare y’urubyiruko itaramenyekana kandi yiyongera umunsi ku wundi ibifashijwemo n’umuryango AEGIS TRUST byose ku nkunga ya USAID.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE