2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

70% by’Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika- Munyakazi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-09 14:05:23

 
Share on:
 
Yasuwe:205
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, aratangaza ko kugeza muri uyu mwaka Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika ari 70% mu gihe hari intego yo kugera kuri 90% mu mwaka wa 2020.

JPEG - 292 kb
Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (iburyo) na Dr Musabe Joyce, umuyobozi mukuru, ushinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho (Foto James)

Ibi Munyakazi yabibwiye itangazamakuru ku munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, wabimburiye ibikorwa by’ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika mu Rwanda.

Yagize ati “Kugeza muri uyu mwaka Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika ni 70%, ibi byagezweho ku bufatanye bw’inzego harimo n’umushinga Reading Rwanda wadufashije kubaka amasomero 120 mu gihugu hose.”

Munyakazi yagarutse kuri gahunda yo kwigisha abana bo mu cyiriro cya mbere cy’amashuri abanza gusoma no kwandika Ikinyarwanda kuko kumenya urwo rurimi rw’ababyeyi bibafasha no kumenya izindi ndetse n’andi masomo mu buryo bwihuse.
Yongeyeho ko ababyeyi bagomba kugira uruhare muri gahunda yo gufasha abana gusoma no kwandika Ikinyarwanda kugira ngo basoze icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangire icya kabiri babizi neza, bityo babone kwiga izindi ndimi z’amahanga.

Ati “Niba dushaka ko iyi gahunda yihutishwa, ni uko habaho ubufatanye n’ababyeyi mu kubafasha gusoma no kwandika Ikinyarwanda mu gihe bari mu rugo no mu gihe cy’ibiruhuko.”

Avuga ko impamvu abana bato bagomba kwigishwa Ikinyarwanda ari ukugira ngo bagire umwimerere w’Abanyarwanda kandi biyumve nk’Abanyarwanda mbere ya byose.

Dr Carole Block, umuyobozi wa Platform y’imishinga itegamiye kuri Leta ikora ibijyanye n’uburezi, yasobanuye akamaro ko gusoma ku mwana ukiri muto, no kumenya mbere na mbere ururimi rw’ababyeyi be.

Ati “Umwana atangira itumanaho n’umubyeyi we mu gihe akimutwite, amenya ko umubyeyi we yishimye, amenya ko ababaye, anamenya ko arimo kumuririmbira agatega amatwi.”

Avuga ko ari ngombwa cyane ko iryo tumanaho rikomeza hagati yabo mu gihe umwana amaze kuvuka no mu gihe akura kugira ngo babashe kumvikana neza.
Ati “Ni ngombwa rero ko umwana amenya ururimi ababyeyi be bakoresha kugira ngo babashe kumvikana mu itumanaho ryabo, maze nyuma azabashe kumenya neza n’indimi z’amahanga.”

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, harekanywe imikino igaragaza ko gusoma no kwandika ari ishingiro ry’ubumenyi, ndetse hanamuritswe ibitabo binyuranye byafasha abana kumenya neza gusoma no kwandika Ikinyarwanda n’izindi ndimi.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE