2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Banki y’Abaturage y’u Rwanda yungutse Umuyobozi mushya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-08 11:51:50

 
Share on:
 
Yasuwe:188
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Maurice K. Toroitich ni we Muyobozi Nshingwabikorwa mushya wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Atlas Mara) wasimbuye Sanjeev Anand nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo Atlas Mara cyatsindiye imigabane 62 % muri iyi banki.

JPEG - 204.6 kb
Uwase Peace (hagati) na Maurice K. Toroitich (iburyo) mu muhango wo gutaha ishami ry’icyitegererezo rya Kisimenti

Maurice K. Toroitich wemejwe n’Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya BPR Atlas Mara yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) akaba afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 20 mu bijyanye n’amabanki n’ubucuruzi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’umwihariko wo kuba asobanukiwe neza isoko ry’u Rwanda.

Mu muhango wa mbere yakoreye muri BPR Atlas Mara wo kumurika ishami ry’icyitegererezo rya Kisimenti, Maurice K. Toroitich yashimangiye ko yiteguye gufatanya n’abakozi asanze bageze kure guharanira kuza imbere mu guha Abanyarwanda serivisi nziza mu rwego rw’imari.

JPEG - 207 kb
Uwase Peace Umuyobozi muri BNR, Maurice K. Toroitich ni we Muyobozi Nshingwabikorwa mushya wa BPR na Sanjeev Anand wazamuwe mu ntera

Yagize ati “Kuba ngeze muri BPR Atlas Mara ni kimwe mu bigize urugendo rw’impinduka nyinshi zizakorwa zirimo ibigaragara nk’isura nshya y’ibirango bigomba kugezwa mu gihugu hose no kuzamura BPR tuzi uyu munsi ikaba akarorero mu bihe bizaza. Niteguye gukorana neza n’ikipe ya BPR kandi nyishimira kuba imaze gukora akazi gashimishije.”

JPEG - 160.2 kb
Bamwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya BPR Atlas Mara bagenzura ikoranabuahanga rikoreshwa mu ishami rya Kisimenti

Yanagarutse ku gukomeza kuvugurura amashami mu miterere no mu mikorere, no kwimakaza ikoranabuhanga mu guharanira ko abakiriya babona serivisi zinoze kandi vuba.

JPEG - 167.9 kb
Imiterere y’Imbere mu ishami ry’icyitegererezo rya Banki y’Abaturage

Rutabingwa Venuste, umwe mu bakiriya ba BPR kuva igitangira gukorera mu Rwanda, yavuze ko imikorere yayo ntako isa kuko aho agera mu gihugu hose ayihasanga, kandi agahabwa serivisi zimunyuze kuko yatumye yiteza imbere.
Yagize ati “Abaturage bose biyumvamo Banki y’Abaturage kuko yabateje imbere kuva ku rwego rwo hasi kugeza ku rwego rwo hejuru. Inzu ya mbere nayubatse mu nguzanyo ya Banki y’Abaturage ngenda nzamuka nubaka n’izindi bakanshyigikira, kugeza aho natekereje gukora ubucuruzi none ubu ntumiza inzoga mu mahanga.”
Uwase Peace Umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ushinzwe imiterere y’ubukungu, yashimiye BPR Atlas Mara guharanira kugeza serivisi nziza ku Banyarwanda no kugira uruhare mu bwitabire bwabo butuma bahabwa serivisi z’imari zinoze.

Yanashimangiye ko BNR ishimira BPR nk’imwe mu mabanki aharanira gukoresha ikoranabuhanga mu korohereza abakiriya kubona serivisi batarinze guta umwanya n’ikiguzi, ayizeza ko BNR itazatezuka guharanira kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE