2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Yiyemeje kurushaho kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-08 08:22:21

 
Share on:
 
Yasuwe:165
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Habimana Umutoni Pascaline witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 ahagaririye Intara y’Amajyaruguru akabasha kugera mu myanya 25 ya mbere ubu akaba yiga muri Polonye «Poland», nyuma yo kubona ko hariho abantu baho bazi u Rwanda gusa nk’igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yiyemeje kwerekana ibyiza byagezweho nyuma y’uko Jenoside yahagaritswe n’ingabo zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

JPEG - 291.8 kb
Umutoni Pascaline ari kumwe n’abamufasha gukora icyo cyegeranyo

Aganira n’Imvaho Nshya, Umutoni wiga ibijyanye n’ububanyi n’amahanga wenda kumarayo igihe kingana n’umwaka, yavuze ko yafashe umwanzuro wo gukora icyo gikorwa abinyujije mu mushinga we yise «Let them know (me) Rwanda».

Yagize ati «Naganiriye na bamwe numva batazi igihugu cyacu abandi numva bakizi nk’icyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, mpita niyemeza gukora umushinga wo kwerekana ibyiza byazweho nyuma y’uko Jenoside yahagaritswe, nkanerekana n’ahantu nyaburanga hagize u Rwanda».

Kuva yatangira gukora icyo cyegeranyo, Umutoni yavuze ko yasuye gereza ya Rubavu aganira n’imfungwa n’abagororwa bemeye icyaha cyo kuba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi banasaba imbabazi, asura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ya Nyamagabe, urwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ishyamba rya Nyungwe n’ibirunga ngo kandi arateganya gusura agace kagenewe inganda gaherereye i Masoro.

Mu matariki 25 Nzeri 2017, yavuze ko ari bwo azamurika mu Rwanda icyo cyegeranyo nyuma azerekeze muri Polonye aho yiga, mu Gushyingo 2017 azatangire ibikorwa byo kumurika icyo cyegeranyo.

Muri Polonye yavuze ko yifuza kuzerekana icyo cyegeranyo mu bice binyuranye byaho ngo kandi ateganya no kuzagera mu bindi bihugu.

Igikorwa yatangiye, avuga ko kizakomeza mu buryo bwo gukoresha ibirori ngo kandi mu Rwanda umushinga we uzakomeza ibikorwa binyuranye birimo n’ibyo gutanga ubufasha.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE