2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Sitting Volleyball: Nzeyimana aremeza ko biteguye kwakira neza imikino y’Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-08 08:16:22

 
Share on:
 
Yasuwe:116
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva tariki 13-17 Nzeri 2017, u Rwanda ruzakira imikino y’Afurika muri Volleyball y’abafite ubumuga “Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships 2017” izaba igamije gushaka itike ya shampiyona y’isi izabera mu Buholandi muri Nyakanga 2018.

JPEG - 349.3 kb
Ikipe y’Igihugu y’abagore mu myitozo yitegura imikino y’Afurika (Foto Bugingo F)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” akaba ari we muhuzabikorwa w’iri rushanwa, Nzeyimana Celestin mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko imyiteguro irimo kugenda neza ko biteguye kwakira neza iyi mikino.

Iyi mikino yagombaga kubera muri Kenya muri Gicurasi 2017 ariko iki gihugu gitangaza ko kitabasha kuyakira ihita ihabwa u Rwanda dore ko muri 2015 rwari rwayakiriye kandi ikagenda neza.

Nzeyimana avuga ko Misiri yari yiteguye kwakira iyi mikino ariko bahitamo u Rwanda kuko ibihugu byiganjemo ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara bihagera byoroshye kuko ibihugu byo mu majyaruguru y’Afurika nta kibazo cy’amikoro bikunze kugira.

N’ubwo bitari muri gahunda, Nzeyimana avuga ko begereye Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” kuko batakwakira irushanwa nk’iri batabizi barabemerera ariko bababwira ko bakoresha inkunga bari bagenewe yo gufasha ikipe kwitegura no kujya muri Kenya. Ati “Twaricaye tujya mu mibare dusanga miliyoni zigera kuri 61 twari gukoresha twayakira”.

Imikino izajya ibera muri Sitade nto i Remera
Nzeyimana avuga ko imikino yose izajya ibera muri Sitade nto Amahoro i Remera ahazaba harimo ikibuga gishya gisanzwe gikinirwaho amarushanwa mpuzamahanga nka shampiyona y’isi na Paralempike.

Nyuma yo kwivana mu marushanwa ku ikipe ya Uganda yari kuzazana amakipe yombi, abagore n’abagabo ubu hasigayemo amakipe 7 mu bagabo (Misiri, Maroc, Algeria, Rwanda, Kenya, Afurika y’Epfo na RDC) n’amakipe 4 mu bagore (Rwanda, Misiri, Kenya na RDC).

Mu bagabo aya makipe akaba yarashyizwe mu matsinda abiri aho itsinda A harimo u Rwanda, Maroc, Kenya na Afurika y’Epfo naho itsinda B rikabamo Misiri, Algeria na RDC. Mu bagore ho amakipe azahura hagati yayo hanyuma iya mbere n’iya kabiri zikine umukino wa nyuma.

Biteganyijwe ko aya makipe yose azagera mu Rwanda tariki 10 Nzeri 2017 aho tariki 11 na 12 hazaba kureba abakinnyi bashya no kureba niba bafite ubumuga koko, amahugurwa y’abasifuzi ndetse n’amakipe abone umwanya wo kwitoza no kumenyera ikibuga.

Amakipe y’u Rwanda akomeje imyiteguro
N’ubwo muri NPC bavuga ko biteguye kwakira irushanwa neza banafite icyizere ko ikipe z’u Rwanda zizitwara neza.

Nsengiyumva Jean Marie, umutoza w’ikipe y’abagore yanitwaye neza mu mikino y’Afurika iheruka ikegukana umwanya wa mbere yatangaje ko biteguye neza ko ibibazo bahuraga na byo byagiye bishira, birimo kuba barajyaga mu kibuga badatuje akaba avuga ko bamaze igihe babiganiraho bakaba biteguye kwitwara neza bakabona itike.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo yabaye iya kabiri ubushize, Gakwaya Eric na we yavuze ko barimo kwitegura cyane kandi biteguye kwitwara neza. Akaba yaravuze ko ikipe ya Misiri ari iyo bagomba guhangana n’ubwo n’andi makipe yazamuye urwego rw’imikinire. Yavuze ko mu ikipe harimo abakinnyi basanzwe n’abandi bakiri bato biyongereyemo.

Muri iyi mikino y’Afurika, amakipe abiri mu bagabo n’abagore ni yo azabona itike ya shampiyona y’isi gusa mu bagabo ashobora kuba atatu kuko Misiri ifite itike nyuma yo kwitwara neza mu mikino Paralempike 2016 aho yabaye iya 3.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE