2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Imiryango 3 700 igiye kuvanwa mu manegeka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-08 08:04:24

 
Share on:
 
Yasuwe:213
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu karere ka Muhanga harabarurwa imiryango 3 700 ituye mu manegeka, hakaba hari ingamba zinyuranye zirimo zishyirwa mu bikorwa kugira ngo iyi miryango ituzwe neza.

JPEG - 344.1 kb
Hari gahunda yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo muri buri karere

Nk’uko Kayiranga Innocent, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere n’ubukungu yabibwiye Imvaho Nshya, hari ibirimo gukorwa ngo imiryango igituye mu manegeka, cyane cyane mu gice cy’imisozi miremire ya Ndiza babashe gutuzwa neza.

Bimwe muri ibyo bikorwa byatangiye ni ibijyanye no kubaka imidugudu y’icyitegererezo mu mirenge ya Rongi, Nyabinoni, Rugendabari na Mushishiro kandi iyo midugudu ikaba izashyirwamo n’ibindi bikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, amazi n’amashanyarazi, agakiriro ndetse n’amasoko.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukura imiryango itari mike mu manegeka twatangiye kubaka imidugudu y’icyitegererezo ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire n’inkeragutabara. Twubakamo inzu imwe ituzwamo imiryango 2 cyangwa 4, iyo midugudu akaba ariyo izadufasha gutuza abantu neza.”

Kayiranga avuga ko ku ikubitiro izo nzu zubatswe ahitwa Muyebe, mu Murenge wa Rongi, aho abazatuzwa muri ayo mazu bazayahabwa tariki ya 30 Nzeri 2017, ari na bwo azatahwa ku mugaragaro.

Avuga ko hari undi mudugudu urimo kubakwa ahitwa Horezo, mu Murenge wa Nyabinoni, urimo kubakwamo inzu 8 mu buryo bw’inzu imwe ituzwamo imiryango 4, nayo akaba ari muri gahunda yo gukura abantu mu manegeka ngo batazahura n’ibiza by’imvura n’iriduka ry’imisozi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije avuga kandi ko muri iyo miryango 3 700 ituye mu manegeka, harimo abafite ubushobozi bwo kwiyubakira n’abatishoboye bagomba gutuzwa n’Akarere.

Ati “Muri iyo miryango igituye mu manegeka, harimo abatishoboye ari nabo turimo kubakira muri iyo midugudu y’icyitegererezo n’abandi bafite ubushobozi bagomba kwiyubakira, kandi nabo bamaze kugaragarizwa ko batuye mu manegeka bagomba kuyimukamo.”

Kayiranga yongeraho ko hari gahunda yo gukomeza kubakira abatishoboye inzu mu midugudu y’icyitegererezo, inzu nk’izubatswe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Cyeru, mu Karere ka Bugesera, ikanashyirwamo n’ibikorwa remezo.

Uyu muyobozi avuga ko gutuza abantu muri izo nzu ziherereye mu midugudu y’icyitegererezo bizakorwa haherewe ku batuye mu manegeka kandi batishoboye, ibyo bikazafasha gukomeza kubaka no kuzamura Akarere mu buryo bw’imyubakire n’imiturire.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE