2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Minisitiri Munyeshyaka yagaragaje ingamba afitiye abikorera

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-08 07:56:26

 
Share on:
 
Yasuwe:75
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu muhango wo gusoza imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali, Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi (MINICOM) Munyeshyaka Vincent yashimye imigendekere yaryo myiza n’abayigizemo uruhare, anagaragaza ingamba Leta ifite zo guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ishoramari no kubyaza umusaruro ibikorerwa mu gihugu.

JPEG - 200.1 kb
Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent (Foto James R.)

Munyeshyaka avuga ko kugira ngo ubukungu bw’igihugu bukomeze kwiyongera MINICOM ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, bashyizeho ingamba zo guteza imbere abikorera kugira ngo igihugu cyongere kwiha icyerekezo 2050 kandi gikomeze kugira ingamba z’iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari rikozwe n’abikorera.

Atangaza ibijyanye n’amasoko, minisitiri Munyeshyaka avuga ko Leta izakomeza gushyigikira gahunda zo kumenyekanisha imyambaro nyarwanda ku rwego mpuzamahanga hoherezwa abanyabukorikori kumurika ibihangano byabo mu mamurikagurisha akomeye abera hirya no hino ku isi mu gukomeza umurongo wo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Avuga ko gushyigikira ibikorerwa mu gihugu bizafasha kongera umusaruro no kubona byinshi byoherezwa mu mahanga hagamijwe kugabanya icyuho kiri hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

MINICOM izakomeza gushyigikira ibikorwa byo gushyiraho ahagenewe inganda kugira ngo byorohereze abashoramari, hazateganywa imyanya yo kubakwamo inganda mu turere dutandukanye ndetse no kubaka amasoko cyane cyane mu turere twegereye umupaka mu rwego rwo koroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi.

Nk’uko abishimangira, MINICOM iteganya kongera imbaraga mu kubaka ubuhunikiro no gushyiraho ibikorwa remezo byorohereza abashoramari mu bucuruzi bwabo.
Mu rwego rw’ubucuruzi n’amahanga, asobanura ko hazashyirwamo ingufu mu koroshya ubucuruzi n’ubwikorezi kugira ngo butere imbere cyane cyane mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba uhereye ku bikoresha umuhora wa ruguru aho imishinga myinshi yamaze gushyirwa mu bikorwa.

Munyeshyaka agaruka ku ihuzwa rya za gasutamo, uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imizigo n’ubwikorezi, ikoreshwa ry’irangamuntu n’urupapuro rw’inzira hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’abagenderera ako karere na gahunda zo gukoresha VISA imwe y’ubukerarugendo avuga ko hazakomezwa kugabanya inzitizi zose zigaragara mu bucuruzi.

Ibyo byose ngo bizafungura amayira y’ubucuruzi, kwagura ishoramari no koroshya uburyo serivisi zitangwa, agasaba abacuruzi kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirwaho. Abizeza ubufatanye bwa Leta ibinyujije muri MINICOM mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi bw’abikorera, abatangariza ko bazakomeza gufatanya n’urugaga rw’abikorera mu gushaka ahazimukira imurikagurisha hagutse.

Muri uwo muhango kandi Munyeshyaka yasabye ko nyuma y’isozwa ry’imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali, urugaga rw’abikorera, PSF rwazakora raporo igaragaza ibivamo bitandukanye byaba umubare w’abitabira, abanyenganda n’abacuruzi babasha kubona abakiliya bashya, amafaranga n’ubumenyi bihava kuko hadashidikanywa ko izo ntego zose zagezweho.

Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera Gasamagera Benjamin ashimira abikorera bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’imurikagurisha abizeza ubufatanye kugira ngo andi ategurwa ku rwego mpuzamahanga azajye ababyarira inyungu n’amahirwe by’aho babasha gushora imari.

Avuga ko imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali ryabaye igihe cyiza Abanyarwanda bavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bityo bizafasha abikorera kugendana n’umuvuduko uhagije mu iterambere nk’uko babisabwe.

Yagaragaje ko imurikagurisha ry’uyu mwaka wa 2017 ryitabirwaga n’abantu mu mibyizi babarirwa hagati ya 12 000-15 000 ku munsi, naho ku cyumweru n’umunsi w’icyiruhuko rikitabirwa n’abagera ku 25 000-35 000.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE