2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hazaboneka imvura ihagije izatuma abahinzi beza-Meteo Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-08 07:46:08

 
Share on:
 
Yasuwe:231
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) kiratangaza ko imvura y’umuhindo iteganyijwe izaba ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza (igipimo cy’imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ni igipimo mpuzandengo kiri hagati ya milimetero 350 na 450 y’igiteranyo cy’imvura yapimwe mu mezi y’umuhindo kuri sitasiyo).

JPEG - 208.2 kb
John Ntaganda Semafara, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’ikirere ( Foto James R. )

Ibi biraterwa ahanini n’uko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari bumaze igihe buri ku gipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe busanzwe, bivuze ko butiyongereye cyangwa ngo bugabanuke.

Ibi byagarutsweho na John Ntaganda Semafara, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’ikirere mu kiganiro n’abanyamakuru, ejo hashize ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2017, aho yavuze ko abishingira ku isesengura ry’ibipimo by’imvura, iby’ubushyuhe bw’ikirere, iby’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja y’Ubuhinde, Pasifika n’Atalantika, n’isangano ry’imiyaga byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ihembe ry’Afurika ( Great Horn of Africa) ryakozwe n’impuguke mu by’ubumenyi bw’ikirere zo mu Rwanda, muri Afurika ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi birimo Met Office, ICPAC, ACMAD, Kaminuza ya Nairobi, IRI, zahuriye muri Zanzibar (Tanzaniya) kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 22 Kanama 2017, hagamijwe gutangaza itegenyagihe ry’imvura y’umuhindo wa 2017 ku migwire y’imvura.

Byongeye kandi, ngo mu Rwanda, bigaragara hagendewe ku bipimo by’imvura n’ubushyuhe byo kuri sitasiyo 13 zo mu gihugu mu gihe cy’imyaka 34 ishize, iby’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja ya Pasifika, iy’u Buhinde n’iy’Atalantika, n’ibindi bipimo by’imiyaga ihurira mu karere k’Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba.

Semafara avuga ko hashingiwe ku miterere ya buri karere mu Rwanda, Intara y’Iburasirazuba mu turere twa Ngoma, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza na Nyagatare, Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo) Intara y’amajyaruguru mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke, ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyanza, hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza ishobora kugabanuka.
Yagize ati “Imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450 cyangwa ishobora kujya munsi ya milimetero 350.”

Intara y’Iburengerazuba (Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero), Intara y’Amajyaruguru (Burera na Musanze), mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru, hateganyijwe imvura nk’isanzwe ihagwa mu bihe byiza ishobora kwiyongera iri hagati ya milimetero 350 na 450 cyangwa ishobora kujya hejuru ya milimetero 450.

Muri rusange mu gihugu hose, imvura y’umuhindo iteganyijwe gutangira mu cyumweru cya 2 cya Nzeri kugeza mu cyumweru cya 1 cy’Ukwakira 2017 uhereye mu burengerazuba ukageza mu burasirazuba.

Biteganyijwe ko iyi mvura izatangira gucika guhera mu cyumweru cya 3 cy’Ukuboza 2017 kugeza mu cyumweru cya 1 cya Mutarama 2018 uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba.

Meteo Rwanda ishingiye kuri iri teganyagihe ry’imvura y’umuhindo wa 2017, irasaba inzego zose gushingira kuri iri teganyagihe, bagafata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, kwirinda no gukumira indwara, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ibikorwa by’amazi no kongera ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Ku kibazo kirebana n’aho Meteo Rwanda ikura icyizere cyo guhamya ibi, dore ko hari ubwo mu myaka yagiye itambuka hagiye habaho ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe igatangaza ko imvura izagwa ntigwe, abaturage bateye imyaka mu mirima ndetse hakumvikana ibiza kandi havuzwe imvura isanzwe, Twahirwa Antony, ushinzwe iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa yamaze impungenge Abanyarwanda.

Ati “Leta yakoze ibishoboka byose. U Rwanda rufite ibikoresho kabuhariwe mu gupima ikirere, ubuziranenge bwizewe neza. Ubushobozi bugenda bwubakwa, tugenda tujyana n’ikoranabuhanga rigezweho. Kugeza ubu ubushobozi burahari. Leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo iduhe ingufu, itugurire ibyuma bigezweho kugira ngo tubone izo mpinduka nk’uko tubyifuza. Dufite ubupimiro hirya no hino mu gihugu, ubwo bupimiro bwohereza ibipimo buri minota 15, dufite ibyuma kabuhariwe bikorana n’ibyo bipimo buri minota 15 byohereza ibipimo bivuye hirya no hino ku isi.”
Uretse ibi, ngo hari n’ibindi byuma kabuhariwe ‘radar’, icyuma kireba impinduka z’akanya gato mu gihugu hose no mu nkengero z’igihugu. Hari kandi ubufatanye mpuzamahanga ku buryo ngo bahana ibipimo nta kiguzi.

Yagize ati “Icyogajuru mu Rwanda nta cyo dufite ariko tubona ibipimo by’icyogajuru kubera ubwo bufatanye dufitanye n’ibihugu n’ibipimo tudafite hari ubwo bushobozi bwo kuba twabibona bidufasha kugira ngo tubone izo mpinduka z’ikirere.”
Ngo byose bigamije kubungabunga umutekano w’ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE