2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imbogamizi z’urubyiruko zigiye kwitabwaho muri Minisiteri nshya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-08 07:39:21

 
Share on:
 
Yasuwe:293
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma yo gushyirwaho kwa Minisiteri y’Urubyiruko, Minisitiri Mbabazi Rosemary uyiyoboye, yatangarije Imvaho Nshya ko iyi Minisiteri igiye kwita ku bibazo by’urubyiruko ihereye ku mbogamizi rufite ubu.

JPEG - 248.7 kb
Mbabazi Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko (MINIYOUTH) (Foto Mutungirehe S.)

Minisiteri y’Urubyiruko yashyizwe muri Minisiteri 20 zigize Guverinoma y’u Rwanda ubwo tariki ya 30 Kanama 2017 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyiragaho Guverinoma nshya.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho Minisiteri yihariye y’urubyiruko byerekana icyizere igihugu gifitiye urubyiruko n’inzira baruciriye mu kwihuta kugera ku ntego zarwo.

Ati “Mu cyerekezo tuganamo nk’igihugu, turashimira Nyakuhwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yongeye gusubizaho Minisiteri y’Urubyiruko. Ni ukugira ngo ruhabwe ijambo kurushaho; rwitabweho kurushaho, rwumve umumaro rufitiye igihugu kuko n’igihugu kirufitiye akamaro. Twumva ari inyongeragaciro, imbaraga n’icyizere igihugu kiba kibahaye.”

Mbabazi yasobanuye ko mu buryo iyi Minisiteri igiye kwita ku mbogamizi urubyiruko rufite mu murimo izakurikiza gahunda ngari y’igihugu, ari yo Manifesto (imigabo n’imigambi) y’Umuryango FPR-Inkotanyi yatanzwe na Perezida Paul Kagame ubwo yiyamamazaga, na gahunda iyi Minisiteri irimo gutegura hibandwa ku ngamba za buri rwego rw’umurimo.

Ati “Turakurikiza gahunda y’igihugu ari yo dushingiraho, iya mbere ni manifesto y’imyaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, na none turimo turakora gahunda y’imyaka irindwi dushingiye kuri manifesto ariko noneho twiga ingamba za buri rwego, gahunda y’urubyiruko ishingiye ku cyerekezo 2020, Imbaturabukungu ya gatatu (EDPRS III) ariko byose byubakira ku cyerekezo cya Manifesto.”

Ikibazo cya mbere Minisitiri Mbabazi abona kibangamiye urubyiruko atari mu Rwanda honyine, ni ibijyanye no kwihangira imirimo cyangwa kubona akazi. Aha, Minisitiri Mbabazi ati “Nta bwo tubona urubyiruko nk’ibibazo, tubona urubyiruko nk’imbaraga, nk’igisubizo ku gihugu, ariko iyo ruhawe umurongo. Umurongo dushaka cyane cyane guha iyi Minisiteri dushingiye kuri Manifesito ni gahunda yo kwihangira imirimo. Iyo gahunda iri muri NEP Kora Wigire, ariko cyane cyane kuyumva nk’iyabo atari gahunda ya Leta, ikamanuka ikava ku rwego rw’igihugu.”

Avuga ko atari ugutegereza ko umunyeshuri arangiza kaminuza ngo abone kujya muri gahunda yo kwihangira umurimo, ahubwo ko yatangira kuganirwaho mu mashuri yisumbuye, ikazamuka igahabwa imbaraga, amahitamo y’umwuga agatangira kare.

Urubyiruko rugeze muri kaminuza na rwo rugiye kujya rutangira gukora imishinga rutarindiriye kuzirangiza ngo rubone gutekereza kwihangira imirimo. Ibi byose ngo bizakorwa mu bufatanye na Minisiteri zitandukanye urubyiruko runyuramo.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE