2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Urubyiruko 70 rwitezweho umusaruro mu kurwanya inda zitateganyijwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-07 04:42:23

 
Share on:
 
Yasuwe:269
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rugera kuri 70 rwo mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali rwibumbiye mu itsinda “Anti-Age Maders” ryihaye inshingano zo gukumira no kurwanya inda zitateguwe mu bangavu bari munsi y’imyaka 19 rugiye kongererwa ubumenyi buzarufasha kurushaho guhangana n’icyo kibazo aho rutuye mu midugudu.

JPEG - 215.3 kb
Rumwe mu rubyiruko rwiyemeje gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu

Nk’uko Bizimana Belgine washinze akanatangiza iryo tsinda yabitangarije Imvaho Nshya, iyo gahunda mu rubyiruko yatangirijwe mu mujyi wa Kigali ariko ikaba iteganywa no kugezwa hirya no hino mu cyaro kandi akaba yizeye ko izatanga umusaruro.

Atangaza ko kungura ubumenyi urwo rubyiruko bizarufasha kurushaho gukumira icyo kibazo cy’inda zitateguwe mu rubyiruko aho biteganyijwe ko uzajya amara guhabwa ubwo bumenyi azajya ahabwa inshingano zo gushinga itsinda nk’iryo mu mudugudu yaje ahagarariye kandi uwagaragaje kwitwara neza kurusha iyindi ukagenerwa ibihembo.

Bizimana avuga ko nyuma yo kugezwa ku rwego rw’imidugudu yose, iyo gahunda yo gukumira inda izanagezwa mu bigo by’amashuri mu rwego rwo gufasha abagezweho n’icyo kibazo ndetse no gukangurira abo kitarageraho kwirinda.

Akomeza avuga ko bahisemo gukora iryo tsinda mu rwego rwo kurwanya umubare munini w’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 19 rusigaye rutwara inda zitateguwe bifashishije ikinamico, indirimbo n’inyigisho zibasha kugera kuri benshi.

Avuga ko abibumbiye muri ayo matsinda bazashyiraho gahunda yo kwigira no kwihesha agaciro bashyiraho agasanduku k’amafaranga yo kwizigama nyuma y’umwaka akajyanwa muri banki ku buryo yazajya agira uruhare mu gufasha abahuye n’icyo kibazo ndetse akanakoreshwa imishinga.

Yezakuzwe Germaine, umwe mu bagize iryo tsinda, avuga ko ashimishijwe no kuribamo kuko agiye kugira uruhare mu kurwanya inda zitateguwe mu bangavu bagenzi be kandi afite icyizere ko iryo tsinda rizatanga umusaruro.

Iri tsinda rije nyuma y’aho Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango itangarije ko mu 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE