2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kubika inyandiko za Gacaca bizafasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside-Dr Bizimana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-07 04:38:43

 
Share on:
 
Yasuwe:167
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene, atangaza ko umurimo iyo komisiyo irimo gukora wo kubika mu ikoranabuhanga inyandiko za Gacaca ku makuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizafasha mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku isi yose cyane ku batagera ahabitse ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

JPEG - 216.2 kb
Dr Jean Damascene Bizimana asobanurira itangazamakuru icyo kubika inyandiko za Gacaca mu ikoranabuhanga bizafasha (Foto Samuel M)

Mu kiganiro n’itangazamakuru, tariki ya 5 Nzeri 2017, Dr Bizimana yavuze ko imirimo yo kubika inyandiko za Gacaca ku mitegurire n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside irimo kugana ku musozo, izarangira muri Kamena 2018 habitswe inyandiko zigera kuri miliyoni 63 n’ubwo umubare ushobora kugabanuka.

Yakomeje avuga ko na mbere yo gutangira kuyabika mu buryo bw’ikoranabuhanga, amakuru ya Gacaca yerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi akoreshwa, cyane mu manza, mu bushakashatsi, ku banyeshuri n’abandi ariko bigasaba ko bagera aho aherereye bakayabona mu mpapuro.

Ati “Aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatusti tubitse, twifuza ko yamenyekana hose ku isi kugira ngo uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa bimenyekane uko biri. Ibyo binafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, abagoreka amateka, abapfobya Jenoside yakorwe Abatusti akenshi usanga bahisha ukuri ku birebana n’itegurwa rya Jenoside ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Imwe mu nzira CNLG ivuga ikoresha mu kumenyekanisha ayo mateka ni ugukorana n’ibigo by’ubushakashatsi muri za kaminuza zose ku isi bikohereza urubyiruko rw’abanyeshuri bakora ubushakashatsi, bagera mu Rwanda bagafashwa kugera ku nyandiko bakeneye bityo bakazasohora ubushakashatsi bwabo bakazanabugeza no mu zindi kaminuza zisigaye.

Dr. Bizimana avuga ko igice kinini kigaragaramo abashaka amakuru ya Gacaca ari ku bafite imanza, inzego z’ikurikiranacyaha, abashakashatsi n’abanyeshuri biga amateka ya za Jenoside zabaye ku isi n’abagereranya ubukana bwa za Jenoside zabaye ku isi.
Ati “Nko mu birebana n’imanza z’imitungo hari abantu baba bashaka ko imitungo yabo yishyurwa, ugasanga ntibagifite inyandiko za Gacaca, icyo gihe bandikira CNLG tukazishaka tukabaha kopi y’izo manza bakazijyana mu nzego z’ibanze babanje guca ku rukiko rw’ibanze kugira ngo rubaterere kashe mpuruza, noneho urubanza rugashobora kurangizwa.”

Hari kandi n’inkiko zo mu mahanga ziba zikurikirana abantu bakoze Jenoside bahungiye muri ibyo bihugu bikaba ngombwa ko zikenera ibimenyetso birebana n’abo bantu zisaba CNLG kopi ziriho amakuru bakeneye.
Amakuru ya Gacaca arimo kubikwa mu ikorabuhanga asanzwe ari mu bwoko bw’inyandiko, amashusho agenda (video) no mu majwi.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE