2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu 2016 Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse cyane-Banki y’Isi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-07 04:04:04

 
Share on:
 
Yasuwe:254
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda Yasser el Gammal n’impuguke mu by’ubukungu muri iyo banki, Aghassi Mkrtchyan, basanga ubukungu bw’u Rwanda bwararushijeho kuzamuka cyane muri 2016 aho bwageze kuri 6%.

JPEG - 249.1 kb
Yasser el Gammal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda iburyo ari kumwa na Emmanuel Hategeka (Foto James R.)

Intumwa za Banki y’isi zabitangarije i Kigali, ejo hashize ku ya 6 Kanama 2017, ubwo Banki y’isi yashyiraga ahagaragara icyerekezo cyangwa isura y’ubukungu bw’u Rwanda ku nshuro ya 10, ahagarutswe ku ruhare rw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Muri ibyo biganiro hanagaragazwa icyakomeza gukorwa mu kwirinda ihungabana ry’ubukungu bw’ibihugu nk’u Rwanda byari bimaze gutera intambwe ishimishije.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB Hategeka Emmanuel, yagarutse ku byo u Rwanda rwakoze mu guteza imbere ubukungu bushingiye ahanini ku gushyigikira no guteza imbere abikorera, ubukungu bushingiye ku bucuruzi binyuze mu bucuruzi buciriritse bwambuka imipaka, aho mu 2016 havuyemo miliyoni 140 z’amadolari y’Amerika, gahunda yo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga nka kawa n’icyayi.

Ku kibazo cy’uko ibigo by’imari by’u Rwanda bigifite inyungu nini ku nguzanyo ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, Hategeka yavuze ko hari ikimaze gukorwa.

Yagize ati “Kugeza ubu hari ikimaze gukorwa kuri icyo kibazo kuko u Rwanda rumaze gushyiraho ikigega gifasha guteza imbere ibyoherezwa hanze gicungwa na BRD, cyikazafasha gutanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo ku nyungu iciriritse ya 11%, hamwe n’ikigega kigiye gutangira, ku buryo u Rwanda ruri mu biganiro na Banki y’isi kizafasha guhanga udushya mu guteza imbere ibyoherezwa hanze.”

Ku ngamba n’ibikenewe gukorwa nk’uko Banki y’isi ibigaragaza, ni uko u Rwanda rwafatanya n’ibindi bihugu kugabanya NTBS (inzitizi zidashingiye ku mahoro), korohereza no kongera ibyoherezwa mu mahanga, kwibanda no guha imbaraga ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse, n’ibindi.

Ku cyemezo u Rwanda rwafashe cyo guca caguwa, kandi ruri mu muryango w’ubukungu wa AGOA, Hategeka yagize ati “Icyo navuga ni uko turi mu biganiro n’Abanyamerika, duha agaciro umubano mu birebana n’ubucuruzi hagati yacu. Hari ibicuruzwa byinshi abantu bacu bohereza mu mahanga bakunguka tugumye muri AGOA, hakaba n’icyizere cyo kubona isoko ku buryo abantu bashora imari batumbiriye rya soko.”

Yakomeje agira ati “Niba rero tugiye kureba uburyo inganda zacu zabasha gutera imbere zirimo n’izikora imyenda, umuntu akavuga ati ‘Oya’ nubikora ndaguhana kubera ko ibyumvikanweho muri AGOA nubwo bidafitanye isano na gato, ugomba kuba ingarani ya caguwa, kugira ngo ujye ku rutonde rw’ibihugu dukorana muri AGOA, twe aho hari ukundi tubyumva.”

U Rwanda, Tanzania na Uganda byifashishije umuryango AGOA, byohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari mu 2016 bivuye kuri miliyoni 33 z’amadolari mu 2015. Nyamara ibicuruzwa Amerika yohereje muri ibi bihugu byo byageze kuri miliyoni 281 z’amadolari mu 2016, bivuye kuri miliyoni 257 z’amadolari mu 2015.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE