2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imurikagurisha ryabaye urubuga rwo kungurana ibitekerezo-Munyeshyaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-07 03:57:08

 
Share on:
 
Yasuwe:128
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshayaka Vincent, asanga imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali rya 20 ryabaye uyu mwaka wa 2017 ryarabaye urubuga n’ihuriro rifasha abaryitabiriye kungurana ubumenyi n’ibitekerezo bifasha mu bucuruzi.

JPEG - 256 kb
Iburyo ni Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vicent Munyeshyaka, na Chairman wa PSF, Benjamin Gasamagera (Foto James R.)

Ibi Minisitiri Munyeshyaka yabivuze ejo hashize ku wa 6 Nzeri 2017 ubwo yasozaga iri murikagurisha ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera i Kigali.

JPEG - 223.6 kb
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshayaka Vincent

Munyeshyaka yavuze ko imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali rimaze kuba ubukombe kandi ryabaye ishuri kuko ryafashije abamurika rikanababyarira inyungu. Ikindi ni uko ibikorwa by’abamurika byagiye byiyongera ndetse n’abitabira bakiyongera ku buryo uyu mwaka wa 2017 abamurika biyongereyeho 4% ugereranyije n’umwaka wa 2016.

Munyeshyaka avuga ko abamuritse babashije kuhakura abakiliya bashya ndetse abandi barivanamo ubumenyi. Akomeza atangaza ko imurikagurisha rituma havuka ibitekerezo bishya byo kunoza ibyo abantu bakora kandi bikabafasha kongera umusaruro.

Chairman w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Gasamagera Benjamin, yashimye uburyo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na PSF bifatanya mu guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda ndetse ashima uburyo Leta ishyiraho gahunda zituma abacuruzi bagaragaza ibikorwa byabo, anashima abamuritse bose imbaraga n’ubwitabire bagaragaje.

Gasamagera yakomeje agira ati “Nk’uko byagaragaye muri iri murikagurisha, ibigo 433 byitabiriye bivuye impande zose z’isi, ibigera kuri 289 ni ibyo mu Rwanda, ibigera kuri 94 byaturutse ku mugabane w’Afurika naho ibindi 50 biva ku yindi migabane, mu gihe ryitabiriwe muri rusange n’ibihugu 18 utabariyemo u Rwanda”.
Mu bikorwa byamuritswe atangaza ko harimo inganda zikora ibintu bitandukanye, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibikoresho by’isuku, imyenda n’ubukorikori, amabanki n’ibindi.

Mu gusoza iri murikagurisha ribaye ku nshuro yaryo ya 20, hanabayeho umuhango wo guhemba ibigo byitabiriye byitwaye neza mu byiciro bitandukanye aho ku isonga haje banki ya Kigali, BK.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE