2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

MINICOM igiye kuvugurura amasezerano ya AGOA

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-06 09:35:20

 
Share on:
 
Yasuwe:470
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka yatangaje ko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, MINICOM igiye kuvugurura amasezerano, Afurika ifitanye na Amerika mu rwego rw’Umuryango AGOA, bityo icyemezo cyo guca imyambaro ya Caguwa gifatwe u Rwanda rudafatiwe ibihano.

JPEG - 264.3 kb
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshaka

Munyeshyaka Vincent yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’igikorwa cy’ihererekanya bubasha hagati ye na François Kanimba wahoze ayobora iyari Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM).

Mu butumwa bwe mbere gato yo gushyikiriza inyandiko minisitiri mushya, Kanimba yibukije Minisitiri Munyeshyaka hamwe n’Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Michel Sebera, ko ikibazo cya caguwa gisaba gukorana n’izindi nzego, kandi bisaba ubwitonzi, bitewe nuko ngo hari Abanyamerika bagitangiye ikirego.

Yakomeje agira ati “Ku birebana n’ibibazo cyo guca caguwa, hari itsinda ry’Abanyamerika bazamuye ikirego basaba gufatira u Rwanda ibihano birimo gutakaza amahirwe yo gucuruza hanze ibicuruzwa bitishyuye imisoro, kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa, ntekereza ko iki ari cyo muzaganiraho n’abandi ba Minisitiri, ndetse n’izindi nzego, mugakomeza kugaragariza Abanyamerika iby’iyi politiki yo kugabanya caguwa, ku buryo byakorwa nta kibazo kibayemo.”

Muri icyo kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko mu by’ingenzi azibandaho harimo no gusubira mu masezerano Afurika cyangwa u Rwanda by’umwihariko, bagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana n’ibicuruzwa.

Ati "Tuzasubira mu bigize ayo masezerano turebe inyungu twakuramo, twirinda ko ibyo bihano byafatwa."

Minisitiri Munyeshyaka yagejejweho na Kanimba ikibazo cy’uko kugeza ubu, u Rwanda nta myanya yo kwakira ibicuruzwa rurabona ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam.

Ku cyambu cya Mombasa ngo hari ubutaka u Rwanda rurimo kuburana n’abandi bashoramari bavuga ko bari barabuhawe, naho ku cyambu cya Dar es Salaam ngo Tanzania iracyarimo kuganirizwa kugira ngo itange impapuro z’ubwo butaka yahaye u Rwanda.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE