2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Urubyiruko rwiteze iterambere ridasanzwe mu myaka 7 iri imbere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-06 09:13:44

 
Share on:
 
Yasuwe:148
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu rubyiruko batangaza ko biteze amahirwe adasanzwe ku iterambere ryabo n’igihugu muri rusange muri manda y’imyaka 7 iri imbere bitewe n’impinduka zagiye zibaho ndetse n’impanuro Perezida wa Repubulika yakomeje kugenda akangurira bamwe mu bayobozi.

JPEG - 263.1 kb
Umukozi ushinzwe urubyiruko mu Mujyi wa Kigali Rusimbi Charles

Musaniwabo Clarisse ni umucuruzi Nyabugogo, avuga ko ashima ibyagezweho n’ubuyobozi bw’igihugu muri manda ishize, ariko akaba afite icyizere ko muri iyi itangiye igihugu kizarushaho kongera ubukungu bwacyo kuko hari impinduka zagiye zikorwa kandi n’impanuro Perezida Kagame ahora aha abayobozi batandukanye zituma bongera imbaraga mu byo basabwa kuzuza.

Mukeshimana Dativa akora umwuga wo kudoda imyenda atangaza ko yiteze byinshi muri iyi myaka igiye kuza, akavuga ko abishingira ku bunararibonye abayobozi bagenda bagira uko bamenyera akazi kandi bakabasha no gukeburwa igihe hagize ushaka gutakaza inshingano ze.

Agira ati “Mu by’ukuri dufite ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida wacu Paul Kagame uhora asaba abayobozi mu nzego zitandukanye gukorera Abanyarwanda, nta mpamvu rero ntizeye iterambere ryacu nk’urubyiruko ndetse n’igihugu muri rusange”.

Tegera Simon umunyeshuri muri kaminuza imwe mu Rwanda, na we ashimangira iterambere ridasanzwe abikesha uburyo Abanyarwanda bisabiye Perezida wabo kongera akabemerera kubayobora akabibemerera nabo bakamuhamiriza ko batibeshye babigaragariza mu matora. Avuga ko iyo abantu bashyize hamwe nta nzitizi zibakoma imbere ngo bananirwe kugera ku byo bifuza.

Akomeza avuga ko uburyo igihugu cyagaragaje kwihuta mu iterambere no kwiyubaka mu myaka 23 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi gihereye hasi bigaragaza ko ubu gifite icyo giheraho nta kabuza ko ibyo Abanyarwanda icyo bashaka bakigeraho.

Ashima cyane intambwe urubyiruko rumaze gutera haba mu mishinga itandukanye no kwihangira umurimo iruteza imbere, haba muri gahunda yo kwigira no kwihesha agaciro, akavuga ko muri iyi manda ayitezeho byinshi kandi akanabishingira ku ijambo rya Perezida yavuze ubwo yarahiraga, aho yahishuriye abakurikiye uwo muhango ko muri iyi myaka ari igihe cyo kwihuta no kongera imbaraga.

Tegera anatangaza ko Umukuru w’Igihugu yasabye zimwe muri Minisiteri gusubiza amaso inyuma zikareba aho bitagenze neza zikahakosora ibyo na byo bitanga icyizere cy’ejo hazaza h’iyo myaka 7 iri imbere.

Umukozi ushinzwe urubyiruko mu mujyi wa Kigali Rusimbi Charles ashimangira ko iyi manda nshya yiteze byinshi bigamije iterambere kuko igihugu gifite ubuyobozi bukunda bukanumva uruhare rw’urubyiruko mu iterambere kuko rwifitemo imbaraga zo guhanga udushya.

Rusimbi avuga ko iryo terambere rinashingirwa kuri politiki na gahunda bya Leta ishyiraho zigamije gukangurira urwo rubyiruko gushyira imbaraga mu myuga y’ubumenyi ngiro kandi inzego z’ibanze zigasabwa kubikurikirana nk’inshingano zisanganywe, ibyo agasanga bizagira uruhare mu kugera ku iterambere rihambaye.
Uru rubyiruko rutangaje icyizere cy’iterambere ridasanzwe rufite mu myaka 7 iri imbere nyuma y’iby’umweru bike hashyizweho Guverinoma.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE