2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Abaturage tubasaranganya amazi meza duhereye ku bayakeneye cyane-Nambaje

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-06 08:50:06

 
Share on:
 
Yasuwe:145
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, butangaza ko nubwo icyigereranyo cy’abaturage bagerwaho n’amazi meza muri aka karere cyerekana ko kari kuri 84%, hakiri abaturage benshi bataragerwaho n’amazi meza uko bikwiye.

JPEG - 115.6 kb
Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza bikomeje

Imirenge 14 igize akarere ka Ngoma, yose igerwamo n’amazi meza. Icyakora hari ibice byinshi abaturage bumvikanamo bagaragaza ko nubwo begerejwe amazi meza, aza rimwe na rimwe ndetse hakaba n’ahari amavomero yubatswe kera ariko ubu atakigeramo amazi; bitewe nuko yabaye make.

Mu mirenge ya Remera, Kazo, Rukira na Murama, ni hamwe mu hagaragara ibibazo by’amazi adahagije n’amavomero atagikora. Buhiga Josué, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, avuga ko ikibazo cy’amazi adahagije kigaragara mu tugari 3 kuri 5 tugize uyu murenge. Icyakora avuga ko ubuyobozi bugenda bugikemura gake gake.

Ati “Ikibazo cy’amazi meza turagifite mu murenge wacu mu tugari 3, turi hejuru ku misozi. Imidugudu yo kuri kaburimbo yose ifite amazi, no hakurya Sakara hagejejweyo amazi mu mwaka ushize, ariko hano amazi ni make cyane mu tugari twa Kigabiro, Gitaraga na Rurenge. Ibigega birahari ariko nta mazi bifite, ni makeya. Amazi tugira ni aturuka mu murenge wa Rukira, bayatanze kera abaturage batariyongera.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko ibipimo na za raporo by’ubushakashatsi bwakozwe, byerekana ko aka karere kaza mu turere 3 twa mbere mu gihugu mu dufite abaturage benshi bagerwaho n’amazi meza, kuko kari ku gipimo cya 84%.

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, asobanura ko nubwo ibipimo byerekana ko abaturage benshi bagerwaho n’amazi meza hakiri imidugudu n’utugari bitarakwizwamo imiyoboro y’amazi bishingiye ku bushobozi.

Icyakora ngo uko ubushobozi bugenda buboneka, akarere kagenda gasaranganya abaturage amazi meza bahereye ku bababaye kurusha abandi. Ati “Nubwo tuvuga ngo tugeze kuri 84%, ariko hari abaturage benshi bacu batarabona amazi, no muri iki gice cya Rukira, Murama, hari ahantu dufite isooko y’amazi, ariko agenda akagarukira mu nzira. Turifuza ko twazayongera. ”

Mu bisubizo byo kongera amazi meza agezwa ku baturage, harimo imikoranire mishya y’akarere ka Ngoma n’umuryango NELSAP wita ku iterambere ry’abaturiye uruzi rwa Nili n’ibiyaga birwisukamo, kuko hari inkuga wabemereye, ubu akarere kakaba kari gushaka amasooko azakurwamo amazi; nk’uko Meya Nambaje akomeza abisobanura.

Ati “Turimo gushaka amasooko, kandi amasooko arahenze. Ubu dufite umushinga ukomeye cyane tuzafatanya na NELSAP, umushinga ukora mu kibaya cy’uruzi rw’Akagera. Dufite hafi amafaranga agera kuri miliyoni 800. Turimo turashakisha isooko muri za Gatonde no muri Kibungo, kugira ngo turebe ko twazamura amazi menshi; tubashe kuyasaranganya; tuyahe abantu.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko mu mwaka ushize w’imihigo wa 2016-2017, imiryango isaga ibihumbi 12 yahawe amazi meza.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE