2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Niba tugiye ku isoko nyuma mutekereze abo tuzagura-Gatera

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-06 07:24:24

 
Share on:
 
Yasuwe:210
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza mushya wa Sunrise FC, Gatera Alphonse aremeza ko kuba baratinze kugura abakinnyi bashya bizabagiraho ingaruka. Ibi yabitangaje nyuma y’uko Sunrise FC itangiye imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino 2017-2018, ku wa Gatandatu tariki 02 Nzeri 2017.

JPEG - 213.3 kb
Gatera Alphonse afite impungenge z’abakinnyi Sunrise FC izagura kuko bagiye kujya ku isoko batinze

N’ubwo iyi kipe yatangiye imyitozo kuri ubu nta mukinnyi n’umwe iragura nk’uko ubunyamabanga bw’iyi kipe bubyemeza. Aganira n’Imvaho Nshya Kahangwa Frank, umunyamabanga mukuru wa Sunrise FC yagize ati “Mpa iminsi ibiri (kugeza ejo ku wa kane) nzaba nakubwiye abo twaguze. Mu by’ukuri twanze kugura abakinnyi tutarakemura ibibazo by’abasanzwe’’.

Visi Perezida wa Sunrise FC, Habineza Longin yabwiye Imvaho Nshya ko bagonzwe n’ikibazo cy’amikoro. Ati ’’Byose biterwa n’amikoro y’ikipe. Gutinda si ubushake. Nta n’uwabica iruhande birumvikana habayeho gukererwa ariko hanabayeho ikibazo cy’amikoro. Ubu wenda yatangiye kuboneka ariko na byo si 100%, kuko nk’ubu dufite 30% by’amafaranga tuzakoresha’’.

Umutoza w’iyi kipe, Gatera Alphonse agaragaza ko kuba baratinze kujya ku isoko bizatuma bagura abo bazahasanga mu gihe abeza baba barashize. Ati “Kugira ngo muzabone abakinnyi bazima bashobora guhangana ku buryo waza mu myanya ifata igikombe no kubona umwanya mwiza muri shampiyona nta bwo byoroshye. Kandi murabibona ko ubu tugiye kujya ku isoko nyuma y’abandi bose. Urumva abasigaye ni byo tuzajya dutoragura. Nta bwo byoroshye kuzabona umukinnyi muzima kuri buri mwanya’’.

N’ubwo ari mushya ariko, Gatera agaragaza ko mu gihe cyose hazabaho ubufatanye nta kizabuza Sunrise FC kugera ku ntego zayo. Ati “Amasezerano twagiranye bansabye ko twaza mu myanya ine cyangwa itanu ya mbere. Nta kidashoboka ku muntu ufite ubuyobozi bukuri hafi ari abantu mushyira hamwe yaba abakinnyi, abatoza na komite’’.

Uyu mutoza yasoje asaba abakunzi b’iyi kipe kuzamuba hafi bakabatera ingabo mu bitugu na we ko mu bumenyi afite azagerageza kubusangira n’abakinnyi kugira ngo bazageregeze kubashimisha.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE