2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Imihanda igiye gutangizwa yitezweho guhindura isura y’umujyi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-06 07:18:13

 
Share on:
 
Yasuwe:304
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuhanda uva ku biro by’ahubatse Akarere ka Muhanga ukanyura muri karitsiye ya Kibirigi ugana kuri gare, n’undi uturuka kuri kaburimbo y’igishanga cya Rugeramigozi ugana ku gakiriro ka Gihuma, ni bimwe mu bikorwaremezo by’intangiriro bizahesha uwo mujyi kuba umwe mu mijyi 6 izunganira Kigali nk’uko byatangajwe na perezida w’Inama njyanama y’ako karere Shyaka Theobard.

JPEG - 54.8 kb
Uyu ni umwe mu mihanda ya kaburimbo Perezida Paul Kagame yemereye Akarere ka Muhanga

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Shyaka yayitangarije ko muri uyu mwaka hari ibikorwaremezo bizabimburira ibindi kugira ngo birusheho gufasha uwo mujyi kuba muri 6 izaba yunganira Kigali.

Atangaza ko mu mafaranga yatanzwe na Banki y’isi azifashishwa mu mihanda itandukanye izagenda ikorwa mu byiciro, ku ikubitiro hakaba hazabanza uva ku Karere-Kibirigi-Gare, undi wa Rugeramigozi-Agakiriro ushamikiye kuri kaburimbo yerekeza Huye ugana i Kabgayi kandi kampani igomba kuyikora ikaba yararangije gusinya amasezerano.

Avuga ko iyo mihanda izaba yiyongera kuwatangiye uva kuri Sitade ya Muhanga, unyura mu Giperefe ukereza ku karere aho bategereje amafaranga azatangwa na RTDA.

Nk’uko akomeza abisobanura nyuma y’iyo mihanda, Shyaka avuga ko kugera kuri iyo ntego yo kuvugurura uwo mujyi hazanifashishwa abafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibindi binyuranye, kuko nk’abagize Urugaga rw’abikorera batangiye kubaka isoko rijyanye n’igihe kandi ibikorwa bigenda neza, agaragaza ko diyoseze ya Kabgayi imaze kugenda yubaka amahoteli mu mujyi.

Hari ugucanira umujyi bikomeje aho bikorwa kuva ahari urwibutso rwa Kabgayi kugera ku rugabano rw’Akarere ka Muhanga na Ruhango.

Mu bindi byatangiye ni ukongera ingano y’amazi aho ikigo WASAC kigenda cyubaka ibigega ahari imisozi miremire hatazabaho ibura ryayo.

Akomeza avuga ko umujyi ugendana n’inganda ari na byo aheraho atangaza ko zagenewe gushyirwa muri karitsiye ya Gihuma.

Gusa n’ubwo yerekana ibimaze kugerwaho avuga ko ibindi bizatangizwa nyuma y’igishushanyombonera cy’uwo mujyi akarere karimo gufashwamo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) yamaze kugaragaza ishusho y’igice kimwe gishya cy’Umujyi cy’ahitwa Karama mu murenge wa Cyeza ndetse ikaba yaratangaje ko icyo gishushanyo kizibandwaho mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2017-2018.

Umujyi wa Muhanga ukomeje kugaragaza impinduka mu izamurwa ry’inyubako z’amagorofa ariko ukaba ufite isura yo kutagira imihanda myinshi ihuza amakaritsiye, ukaba waratoranyijwe mu yindi 6 itegerejweho kunganira Kigali ariyo Nyagatare, Rubavu, Musanze, Huye na Rusizi.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE