2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Dr Nzahabwanimana yasimbuwe n’uwo yigishije, amwizeza inama nziza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-06 07:06:30

 
Share on:
 
Yasuwe:315
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu wari usanzwe muri uyu mwanya, Dr Nzahabwanimana Alexis n’umusimbuye Uwihanganye Jean de Dieu, ucyuye igihe yagaragaje ko umusimbuye yamwigishije muri Kamininuza, kandi ko yari umunyeshuri mwiza, amwizeza inama nziza mu gihe cyose azaba azikeneye mu mirimo mishya ashinzwe.

JPEG - 247.2 kb
Abanyamabanga ba Leta bombi umushya (iburyo) n’ucyuye igihe( ibumoso) barashyira umukono kuri dosiye bagiye guhererekanya

Uyu muhango wabaye ejo hashize ku wa 5 Nzeri 2017 uyobowe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni. Dr Nzahabwanimana Alexis usimbuwe n’uwo yigishije yamwijeje inama nziza, anishimira ibyagezweho n’iyi Minisiteri mu myaka 7 yari ayimazemo mu myanya inyuranye.

Dr Nzahabwanimana ati “Nari maze imyaka 7 mu buyobozi bukuru bw’iyi Minisiteri nkaba nishimira ibyagezweho mu gihe cyose nayikoreyemo kuko biri ku rwego rwiza n’ubwo hari byinshi bigikenewe gushyirwamo imbaraga.”

Yagarutse ku rwego rwo gutwara abantu n’ibintu harimo n’imihanda yari ashinzwe, anashimira Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye ajya kumushinga iyi mirimo n’uburyo yamufashije cyane mu gusohoza inshingano ze.

Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wangiriye icyizere mu myaka yose maze muri iyi Minisiteri, nishimiye kandi gukorera iri hererekanyabubasha imbere y’abakozi twakoranye bose, ibi akaba ari ibisanzwe mu buyobozi ko abantu basimburana”.

Yavuze ko hari imbaraga zongewe muri iyi Minisiteri kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.

Dr Nzahabwanimana agaruka kuri bimwe mu bikorwa asize bikiri mu nzira nk’iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera n’imihanda yatangiye gukorwa ariko itararangira n’inyigo z’iteganywa gukorwa, aboneraho gusaba umusimbuye kuri kuzakomereza aho yari ageze.

Uwihanganye Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu yashimiye mugenzi we ucyuye igihe, ndetse anahishura ko yamubereye umwarimu na we amubera umunyeshuri mwiza, bakaba bari basanzwe bakorana mu mirimo ijyanye no kubaka imihanda, kandi ko inama zose yamugiraga yagiye azumvira bimufasha kugera ku ntego ye.

Yagarutse ku rwego rwo gutwara abantu n’ibintu ashinzwe, ashima uburyo uru rwego rwateye imbere n’uburyo ruhagaze muri iki gihe. Ati “Niteguye gushyira mu bikorwa imirimo yatangiye, kandi niteguye kubigiraho nk’abantu b’inararibonye muri aka kazi.”

Yakira ihererekanyabubasha ryabo, Minisitiri Musoni James yagarutse ku mirimo myiza Dr Nzahabwanimana yakoze mu gihe cyose yari amaze muri iyi Minisiteri, anamwizeza kuzakenera inama ze mu gihe bizaba ari ngombwa. Ati “Tuzakomeza kukwiyambaza kuko wakoze akazi neza, inama tuzagukeneraho tuzakwitabaza ku bw’ubunararibonye bwawe.”

Yagarutse ku maraso y’abakiri bato ashyizwe muri iyi Minisiteri, ati “Ubu turi bashya, dutangiye manda nshya kandi duhawe n’amaraso mashya, ndetse dufite n’abakozi bashya mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri WASAC na EUCL, tubahaye ikaze mu mirimo mishya.”

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE