2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amakuru kuri Gacaca arimo kubikwa ku buryo yamara imyaka 500

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-06 07:02:47

 
Share on:
 
Yasuwe:124
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yatangaje ko umurimo wo kubika mu ikoranabuhanga inyandiko z’amakuru y’imanza za Gacaca ku migendekere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizarangira muri Kamena 2018 habitswe inyandiko miliyoni 63, akabikwa ku buryo yamara imyaka 500.

JPEG - 370.1 kb
Amakuru ya Gacaca arimo kuvanwa mu nyandiko, aho abitse muri aya makarito, akabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo ashobora kumara imyaka 500 (Foto James R.)

Byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene, ejo hashize tariki ya 5 Nzeri, 2017 i Kigali ahashyinguye izo nyandiko mu buryo bw’impapuro mu makarito 19 000 no mu buryo bw’ikoranabuhanga bubarirwa ku bubiko bwa ‘terabytes’ 500.

Inkiko Gacaca mu gihugu hose zarangiye ziciye imanza 1 950 000, kugira ngo amakuru y’imigendekere ya Jenoside atagira ikiyahungabanya bikanoroha kuyakoresha yashyikirijwe CNLG kugira ngo iyabike mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga “digitalization” aho ubu ashobora kumara imyaka 500.

CNL ivuga ko imirimo yo gutangira kubika ayo makuru mu ikoranabuhanga yatangiye mu 2015 imirimo igoranye kuko inyandiko zimwe zari zibitse mu makarito ashaje bisaba ko zijya mu mashya arwanya ubushyuhe n’ubukonje.

Dr Bizimana yavuze ko kuva mu 2015 ako kazi gatangiye, igihe kinini bakimaze batunganya inzu y’aho inyandiko ziri, imashini, n’aho abakozi bazakorera icyo gikorwa, n’aho ububiko buri.

Ati “Dutangira ikigererenyo cy’inyandiko, zaba izo mu mpapuro, amakayi, iz’amajwi n’iz’amashusho, twasanze kigera nko kuri miliyoni 63 z’amapaji zigomba gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ubu dukeka ko bishobora kuzagabanuka kuko tumaze kurangiza uturere 27; muri utwo turere tumaze gukora impapuro zingana na miliyoni 35 433 399.”

Uturere dusigaye gutunganyirizwa inyandiko ni akarere ka Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, bikaba bitanga icyizere ko umubare w’inyandiko zateganywaga ushobora kuzagabanuka kuko hari aho basanga ikayi irimo impapuro zitanditseho kandi mbere barateganyaga ko buri kayi yose cyangwa urupapuro ruba rwanditseho rwose.
Amakuru abikwa hari n’ayafashwe mu bwoko bw’amashusho agenda, Video, aho CNLG n’ikigo cya ‘AEGIS Trust’ bafatanya bafite video 8000 z’imanza nazo zigomba kubikwa.

Hari kandi n’ibitabo 52 000 byakoreshwaga mu buyobozi, enregistre, bikandikwamo gahunda, ibikorwa bya Gacaca, n’ibindi, nabyo bigomba kubikwa mu ikoranabuhanga.
CNLG ivuga ko ako kazi ko kubika amakuru ya Gacaca katangiye kagenewe ingengo y’imari ya’amafaranga 617 000 000 hakoreshwa 616 708 878 mu mwaka wa 2015/2016 irashira, hongera kugenwa ingengo y’imari ya 887 332 290 mu 2016/2017 irashira, hakaba hari gukoreshwa n’ingengo y’imari ya 1 000 300 000 nayo babona ko izarangirana nabyo.

Akazi kose muri rusange k’umushinga wo kubika inyandiko za Gacaca CNLG yigeze gusobanurira inteko ko gakeneweho ingengo y’imari ingana na miliyari 5, umushinga usubirwamo ugera kuri 2 804 332 290 kugeza mu 2018.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE