2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amateka ya Twagirumukiza wabaye umusifuzi mwiza wa 2017

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-05 09:27:51

 
Share on:
 
Yasuwe:672
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Twagirumukiza Abdoul ni we wahawe igihembo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nk’umusifuzi mwiza wo hagati mu mwaka w’imikino 2016-2017.

JPEG - 275.4 kb
Twagirumukiza Abdul Karim ubwo yahebwaga nk’umusifuzi mwiza wo hagati mu mwaka w’imikino 2016-2017

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya yagize byinshi avuga ku buzima bwe.

Inshamake ku buzima bwe
Twagirumukiza Abdoul w’imyaka 35 yabonye izuba taliki 24 Mata 1982 mu gace ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma mu mujyi wa Huye.

Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu (abahungu bane n’abakobwa babiri) ba Amina Nyiribambe na Twagirumukiza Ismail batuye i Ngoma. Bakuru be babiri bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yize amashuri abanza i Ngoma ayasoza mu 1995 yinjira mu cyiciro rusange muri GS Officiel de Butare kugeza mu mpera za 1998, asoreza amashuri yisumbuye muri AS St Esprit i Nyanza mu 2001. Yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda kuva mu 2002 kugeza mu 2007 mu byo gucunga imari (Accounting). Kuri ubu ni umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’imiyoborere (Business Administration) muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru kuva mu 2000 kugeza mu 2008 yinjira mu mwuga wo gusifura ahereye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka ibiri azamurwa mu cyiciro cya mbere. Kuva mu 2013, Twagirumukiza ni umwe mu basifuzi mpuzamahanga b’u Rwanda bemewe na FIFA. Twagirumukiza arubatse afite umugore ariko ntabwo barabyara.

Yakuze akina imikino myinshi
Akiri umwana,Twagirumukiza yari umuhanga mu ishuri binagaragazwa no kuba yaratsinze ikizamini cy’amashuri abanza nk’umwana wa mbere ku ishuri ry’i Ngoma aba uwa kabiri muri Perefegitura ya Butare. Nk’uko abyivugira akaba yari umuhanga mu mibare n’indimi.

Uyu musifuzi agaragaza ko akiri mu mashuri abanza yari umukinnyi mwiza wo hagati usatira ageze mu mashuri yisumbuye atangira gukina imikino myinshi nka Volleyball, umupira w’amaguru, Handball, aza kubireka buhoro buhoro nyuma yo kuvunikira muri Volleyball.

Ati ’’Volleyball nayikinnye kubera abana b’inshuti zanjye twakundanaga bayikunda nanjye nkakunda umupira w’amaguru, tukagunda kujya kureba imikino ya Volleyball tugiye kubashyigikira , twava mu myitozo y’umupira naba mfite umwanya nkajya gukina na Volleyball , ariko yo ntiyasabaga umwanya. Naho Handabll yaje kuziramo ngeze i Nyanza kuko babonaga nifitemo impano yo kwiruka bashaka ko najya mbatsindira ibitego’’.

Twagirumukiza yiga i Nyanza yakunze gukinira ikipe y’Akarere ka Nyanza muri shampiyona y’icyiciro ya Volleyball anabifatanya no gukinira ikipe y’umupira w’amaguru ya Nyanza FC, ibi akabibuzwa n’abatoza be ariko we akabirengaho nyuma aza kubihagarika amaze kuvunika mu ivi mu mukino wa shampiyona wa Nyanza VC wabereye muri Kaminuza .

Afitanye amateka na Mukura
Uyu musifuzi avuga ko akiri umwana yabanje gukina mu ikipe y’abana ba Mukura agiye mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye akinira Nyanza FC mu cyiciro cya mbere, ageze muri Kaminuza agaruka Mukura.

Ati ’’Mukura kuyikinira byari ishema kuko yari ikipe yatumye nkunda umupira kandi n’abantu bose bo mu rugo bakaba barayikundaga.Uwari umutoza wa Mukura waje guhitanwa na Jenoside yadufashe turi mu mashuri abanza aratubwira ngo mugomba kuzakina muri Mukura, ibyo byari nk’inzozi ku mwana wo muwa 3. Za nzozi zaje kuba impamo niga muri GSO Butare , rimwe uwitwa Runuya (yahoze ari umukinnyi nyuma aba umutoza) arambwira ngo kuwa gatatu weho uzaze gukora imyitozo muri Mukura. Njyayo arankunda kuko nari nzi gutera amashoti.Ngiye mu mwaka wa kane niho nari kujya mu ikipe nkuru ariko ntibyakunda kuko mu rugo batakozwaga ibyo gukina umupira.Banyohereje i Nyanza, Mukura nagombaga kuyobagirwa’’.

Nyuma yo kugaruka muri Mukura, Twagirumukiza yaje kuvunika bimusaba kwivuza amaze gukira ahita yerekeza muri Le Naissance ariko agaruka gukinira UNR FC ku itegeko rya Prof Silas Lwakabamba wayoboraga Kaminuza nkuru y’u Rwanda risaba abakinnyi bakina mu yandi makipe kuzuza inshingano zabo baza gukinira kaminuza yabo.

Uyu mugabo wahagaritse gukina ku myaka 25 agira ati ’’Yari gahunda y’ubuzima. Iyo nkora ikintu ngiha igihe n’intego. Nari narafashe gahunda y’uko nindangiza amashuri ntari umukinnyi wo ku rwego rwo hanze nzarekeraho, kuko naravugaga nti niba naratangiye ku mwaka 13 nkageza ku myaka 25, ibyo ntakoze nabonaga nta kindi ngitegereje. Ikindi twakinye mu Rwanda bakinisha cyane abanyamahanga , nari narafashe gahunda y’uko icyo nabonaga ari nk’ikibazo kuri njye ntazatuma kiba ku bandi. Niba twaraburaga amahirwe nk’abana b’abanyarwanda numvaga nta mwana w’umunyarwanda uzabura amahirwe njye mpari. Nari maze kugeza ku myaka 24, ntaraba wa mukinnyi ikipe y’igihugu yabura ikagira ikibazo, mbona ko nkiri mu cyiciro cyo hagati, mbona ko nabisa abana bazamuka bakagerageza amahirwe yabo’’.

Twagirumukiza yakiniye Amavubi y’abatarengeje 17 yashatse itike y’igikombe cy’Afurika, akinira Amavubi U-20 yakinnye CECAFA muri Eritrea mu 2003.

Intangiriro zitagoranye mu mwuga wo gusifura
Akimara gufata icyemezo cyo guhagarika gukina, Twagirumukiza yaje kubaza Aloys Kanamugire wigeze ku mutoza mu Mavubi uko yaba umusifuzi bihurirana n’uko hari amahugurwa yari kuba mu gitondo mu mpera za Werurwe 2008, amaze kuyakora yitwara neza mu bizamini by’imyitozo ngororamubiri n’iby’amategeko y’umukino.
Twagirumukiza wari umaze kwigaragaza ku bumenyi bwo hejuru ku mategeko y’umupira, yahise agirwa umusifuzi wo hagati .

Ati ’’Njye nazamutse byihuse , nkoze ikizamini cy’imyitozo ngororamubiri nabitsinze cyane, dukoze iby’amategeko mbyuzuza 100% nsifura umwaka umwe nk’umutangizi, umwaka wa kabiri mpita njya mu cyiciro cya kabiri naho mpamara umwaka umwe binahurirana ni uko harimo impiduka y’abasifuzi bakuru haza iby’imyitozo ngororamubiri bikabagora kuko byari bishya kandi bamaze gukura, twe twari tugifite ingufu tukabyungukiramo’’.

Twagirumukiza agaragaza ko yagize amahirwe yo kutagira imbogamizi nyinshi agitangira ati ’’Njye nasaga nusifurira abo twakinannye. Nabahaga amategeko bakayumva , binoroshye uko numva imiterereze yabo singire imbogamizi kugeza ubu. Ikindi kuvuga ngo umukino urakomeye, icyo gitutu cyo nta kibazo kuko nari narakibayemo nk’umukinnyi ’’.

Arakomeza ati “Iyo mvuga ubuhamya bwanjye abantu baratungurwa , nkizamuka mu cyiciro cya mbere nasifuye umukino wa Mukura na Musanze i Butare, uwa kabiri nsifura Rayon Sports na AS Kigali , icyo gihe Rayon Sports itozwa na Kayiranga ikomeye ubona harimo guhangana, iya gatatu ari Atraco na Etincelles imwe ari iya mbere indi ari iya kabiri, umwana uvuye mu cyiciro cya kabiri, ndayisifura nta kibazo’’.

Muri ubu buzima, Twagiramukiza ntabura kuvuga ko kimwe mu bintu byamubatse bikomeye kandi akunda ari ukwirinda kugira uruhande abogamiraho. Aha akabihuza ni uko hari bamwe mu baturanyi b’iwabo b’i Huye bakunze kuvuga ngo yasifuye neza cyangwa nabi bijyanye n’amarangamutima ye.

Kuba umusifuzi mwiza
Twagirumukiza wabaye umusifuzi mwiza w’umwaka wa 2016-2017 yishimira kuba yaratoranyijwe ariko akemeza ko atari we wenyine witwaye neza gusa.
Imbogamizi n’icyazamura abasifuzi bo mu Rwanda
Kuri Twagirumukiza, urwego rw’imisufurire mu Rwanda rwateye imbere cyane ko kuri ubu abasifuzi bo muri iki gihe benshi bakiri urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35 bitandukanye no mu myaka ishize aho kubona umusifuzi w’ iyo myaka byabaga ari igitangaza.

Kimwe mu bishobora kuzamura urwego rw’abasifuzi ni ugukomeza kubona amahugurwa hakananiyongeraho ikibazo cy’ubushobozi kuko udashobora gutungwa n’uyu mwuga.

Abajijwe niba kuba badahembwa bidatuma bakira ruswa, Twagirumukuzi yagize ati “Kuba hari ikintu waha umuntu ni umutima we, kuko mu muco nyarwanda habamo indangagaciro yo kuba inyangamugayo bidaturuka ku cyo wariye. Bivuga ko wawundi ubyemera ntibiva ku cyo afite ahubwo anagifite yabyemera’’.
Icyerekezo
Mu ndoto ze Twagirumukiza yumva yifuza kuzagera ku rwego rwo gusifura mu mikino y’igikombe cy’isi.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE