2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gakenke:Imiryango 26 yahawe amatungo magufi muri gahunda yo kurwanya imirire mibi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-05 09:06:12

 
Share on:
 
Yasuwe:158
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bibumbiye mu miryango 26 yo mu murenge wa Coko mu karere ka Gakenke bahawe amatungo magufi, azabafasha kwiteza imbere, bakarwanya imirire mibi no kugwingira kw’abana.

JPEG - 420 kb
Bamwe mu batishoboye bahawe amatungo magufi (Foto Basanda O)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Coko, Ndacyayisenga Patric, yabwiye Imvaho Nshya ko aya matungo yahawe abaturage batishoboye kandi bari bafite abana bafite imirire mibi, bakaba bahawe intama, ihene n’inkoko.

Yagize ati “Ku bufatanye n’umufatanyabikorwa ‘Access to Health’ hatanzwe amatungo ku miryango 26 ifite abana bagaragaweho imirire mibi, hatanzwe ihene 15, intama 5, ingurube 6 n’inkoko 26, hatanzwe kandi imirama y’imboga zitandukanye izahingwa mu turima tw’igikoni kuri iyo miryango no ku bandi bahinzi b’intangarugero 4 bazajya bigirwaho”.

Abaturage bahawe ayo matungo bavuze ko bishimiye inkunga yatanzwe na ‘Access to Health’ kuko ngo bigiye kubafasha guhindura ubuzima bwabo, aho abana babo ndetse n’imiryango bakomokamo igiye kurushaho kugira imibereho myiza, ikibazo cyo kugwingira kikaba umugani muri uwo murenge wa Coko.

Abahawe imirima y’imboga 4 bakaba abahinzi ntangarugero ngo bagiye kuzihumbika, bazabonemo imbuto ku buryo bahamya ko bazatanga imbuto z’ingemwe ku muntu wese uzaza abagana kugira ngo akarima k’igikoni kabe gafite imboga zihagije kandi zirimo intungamubiri zihagije.

Mu Karere ka Gakenke muri rusange hagiye havugwa ndetse hakagaragara ikibazo cy’abana bafite imirire mibi no kugwingira, ariko kubera imbaraga zashyizwe mu kurandura icyo kibazo, birashoboka ko mu gihe gito ko cyarandurwa burundu, abana bakajya bakura bafite ubuzima bwiza.

BASANDA NS OSWALD

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE