2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze: Meya ashimira iterambere bagejejweho n’ingagi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-05 08:42:09

 
Share on:
 
Yasuwe:77
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo bageze ku iterambere bitewe n’ubukerarugendo bukorerwa ku ngagi zo mu birunga, rikaba ryarahinduye Akarere ka Musanze haba mu bukungu, amajyambere n’ibikorwa remezo.

JPEG - 139.8 kb
Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi w’Akarere ka Musanze mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 13 abana b’ingagi 19 (Foto Samuel M)

Yabitangaje mu ntangiriro z’uku kwezi, mu muhango wo kwita izina ku nshuro ya 13 abana b’ingagi wabereye mu Kinigi, mu karere ka Musanze.

Mu izina ry’Inyangakugoma z’akarere ka Musanze, Habyarimana yabwiye Perezida Kagame ko umusaruro uva mu bukerarugendo bukorerwa mu birunga wiyongereye kandi n’igipimo cy’umusaruro mu mafaranga ava mu bukerarugendo agenerwa abaturiye Pariki cyiyongereye kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze guhinduka bugana mu iterambere.

Ati “Umusaruro uva mu bukerarugendo usaranganywa abaturage baturiye ibirunga mwawukuye kuri 5 ku ijana muwugeza ku 10 ku ijana, kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze buhinduke bugana heza binyuze mu burezi bufite ireme, kubaka ibikorwa remezo by’ubuvuzi, imiturire n’ibikorwa remezo muri rusange.”

Ikindi uyu muyobozi ashimangira cyazamuye ako karere, ni uko kahinduwe igicumbi cy’ubukerarugendo bituma abikorera barushaho kwagura ibikorwa by’iterambere.

Ati “Inama mubagira (abikorera) n’ingendo zigamije iterambere mukorana byarabafashije, bazamuye inyubako z’ubucuruzi n’amahoteli, isoko rya kijyambere ry’intangarugero maze mubongerera imihanda ya kaburimbo ijyanye n’igihe tugezemo, amatara amurikira umujyi ku buryo uyu munsi abikorera bakora amasaha 24 kuri 24.”

Akarere ka Musanze kari mu turere tw’igicumbi cy’ubukungu bw’igihugu mu biribwa, ubukerarugendo n’amahoteli. Kazwi ku musaruro w’igihingwa cy’ibirayi n’ibireti n’imboga, ibi byose bikaba bihingwa ku bwinshi muri gahunda yo kwihaza mu biribwa, hahingwa ku buso buto hakera byinshi no gusagurira amasoko.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru; kari mu turere dutandatu dufite imijyi izagirwa imijyi yunganira Kigali mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’abimukira mu murwa mukuru wa Kigali bashakayo ibyo babuze mu turere batuyemo no kwihutisha iterambere risaranganyijwe mu gihugu hose.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE