2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abagana Expo bitabiriye ku bwinshi gusura ahabera imurika ry’umuco

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-05 07:06:42

 
Share on:
 
Yasuwe:75
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco iratangaza ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bagana imurikagurisha ribera i Gikondo ku nshuro ya 20, bitabira ku bwinshi gusura ahabera imurika ry’umuco n’amateka by’u Rwanda.

JPEG - 142.5 kb
Abitabiriye Expo basuraga ahamurikirwa ibitabo bivuga ku muco n’amateka

Ni ku nshuro ya mbere iyi nteko yaje kumurika ibi bikorwa bijyanye n’umuco, amateka, ubugeni, ubuhanzi n’ibindi, ubusanzwe imurika ryajyaga ribera kuri sitade nto i Remera.

Umuyobozi w’Ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi Dr Nzabonimpa Jacques, yasobanuye ko imurikabikorwa ryajyaga ribera kuri sitade rigahurirana n’imurikagurisha ribera i Gikondo bigatuma bamwe basura igice kimwe abandi bagasura ahandi ariko ubu byabereye i Gikondo bituma ubwitabire bwiyongera.
Yavuze ko abakeneye gusobanukirwa umuco n’amateka by’u Rwanda bari bafite ikibazo cy’aho basanga ibyo bitabo, ariko ubu barasanga abandi muri iri murikagurisha.

Abanditsi bitabiriye kumurika ibitabo, abenshi ni abandika ku mateka n’ubuvanganzo. Dr Nzabonimpa yasobanuye ko abitabiriye imurikagurisha basura aho iyi Nteko n’abafatanyabikorwa bamurikira ibi bihangano baganira n’abanditsi bakabasobanurira ibikubiye muri ibyo bitabo.

Ati “Baba Abanyarwanda n’abanyamahanga basura abo banditsi baraganira bakabasobanurira ibibikubiyemo n’aho bakura ibyo bitabo, gusa na ba bantu babasuye usanga babaha ibitekerezo babatekerezaho ku byo banditse bigafasha.”
Ku ruhande rw’abanyamahanga ngo usanga bishimiye kubona ibitabo bivuga ku muco by’umwihariko ku mateka y’u Rwanda kuva rubayeho kugeza uyu munsi.

Ubuyobozi bw’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco butangaza ko abakeneye kumenya amateka y’u Rwanda, umuco basura aha bakorera muri Expo bagizwe n’ingeri zitandukanye zirimo abato, abakuru n’urubyiruko.

Umwe mu basuye ahabera iri murika, Ndagijimana Robert, yabwiye Imvaho Nshya ko bimushimije gusura ahamurikirwa ibi bitabo kuko akunda umuco nyarwanda kandi akaba anyotewe no kumenya byimbitse amateka y’u Rwanda bityo akaba yiteguye kuzasura isomero ribonekamo ibi bitabo akaba yanabigura.

Mu bitabo byaje kumurikwa harimo ikivuga ku nkingi z’umuco w’u Rwanda zihutisha iterambere, inkoranyamuga y’ibinyabuzima, Mimuri, Urugo rw’umuhigo rw’Umwami Mutara Rudahigwa n’ibindi.

UWIMANA DONATA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE