2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ingoro y’amateka n’ibidukikije ya Karongi yongerewe imbaraga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-05 06:57:33

 
Share on:
 
Yasuwe:547
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inyamaswa zumishijwe zigaragara muri Pariki z’u Rwanda hamwe n’amabuye atandukanye abarizwa mu gihugu byavanywe mu ngoro y’amateka kamere byimurirwa mu ngoro y’amateka n’ibidukikije iherereye i Karongi bigamije kuyongerera imbaraga.

JPEG - 142.9 kb
Zimwe mu nzoko usanga mu mu ngoro y’amateka kamere, zigize amoko yazo 15 aboneka mu Rwanda (Foto James R)

Amb. Masozera Robert, umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage z’u Rwanda, avuga ko ibyari bimuritse mu ngoro y’amateka kamere izwi nko kwa Richard Kandt ku Muhima byajyanywe mu ngoro y’amateka y’ibidukikije iri i Karongi. Ibyimuriwemo akaba ari ibijyanye n’inyamaswa zumishije zigaragara muri Pariki z’igihugu n’icya kabiri kireba amabuye y’agaciro agaragara mu Rwanda n’andi akoreshwa mu kubaka.

Asobanura ko igice cya 3 cy’amateka y’Abadage n’Abanyarwanda mu Rwanda kizagumishwa mu ngoro y’amateka kamere ku Muhima, hanyuma icy’inyamaswa nzima nk’inzoka z’amoko 15 aboneka mu Rwanda, n’ingona bikazimurwa mu myaka iri imbere bishakirwa aho bishyirwa.

Nkuko abitangaza, ibikorwa byose birashingirwa ku byifuzo by’abasura izo ngoro kuko ingoro y’amateka kamere izajya ifasha abayigana kuhamenyera amateka, ikaba yifuzwaho kuba irerero ikaba n’ishuri.

Amb. Masozera atangaza ko ibyinshi bigiye kumurikirwa muri iyo ngoro y’amateka kamere, ibyinshi biva mu Budage byabonetsemo n’amafoto 700 abigaragaza kandi by’ukuri.

Avuga ko izo ngoro zizajya ziberamo ibiganiro n’amakinamico byose bigamije kwerekana imibanire y’Abanyarwanda n’Abadage.

Ndikumana Isidore, umuyobozi w’ubukerarugendo bushingiye ku muco w’ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage z’u Rwanda, avuga ko inyamaswa zimuwe hamwe n’amabuye bisanganywe akamaro ko kwerekana amateka kamere by’igihugu bigafasha kurushaho abanyeshuri kuko ibyo biga mu ishuri babisoma mu bitabo baza kubirebesha amaso muri iyo ngoro.

Avuga ko ibyo ingoro y’i Karongi yari imuritse bitari byuzuye, ariko ubwo bishyize hamwe bigiye gukora ingoro y’amateka y’ibidukikije ibigaragaza byose.

Ndikumana avuga ko hashize imyaka 2 komisiyo ya Sena ijyanye n’ubukungu isuye ingoro z’umurage muri rusange, igatanga inama ko ibimurikiwe mu ngoro y’amateka kamere bikwiye kwimukira i Karongi kuko byose bijyanye n’ibidukikije, hanyuma aho bivanwe hakamurika ibijyanye n’amateka y’Abadage mu Rwanda.

Atangaza ko hari gutegurwa imurika ku bufatanye n’impuguke z’Abadage rikazatahwa mu mpera z’Ukuboza 2017, hakazamurikirwamo amateka y’Abadage mu Rwanda, uko u Rwanda rwari rumeze mbere y’uko baza, hakamenywa uko bageze mu gihugu babanye n’Abanyarwanda n’uko ubukoloni bwari bumeze.

Mu Rwanda kuri ubu habarizwa ingoro z’umurage 8, muri zo 3 ziherereye mu ntara y’Amajyepfo, imwe mu Burengerazuba, izindi 3 mu mujyi wa Kigali n’indi imwe mu majyaruguru.

Izo ngoro zizwiho gusurwa n’abantu 200 000 mu mwaka bazwiho kwinjiza agera ku mafaranga 200 000 000 ku mwaka.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE